Icyamamare Kenny Rogers yitabye Imana ku myaka 81

Abagize umuryango wa Kenny Rogers batangaje ko uyu mukambwe wamamaye mu njyana ya Country yitabye Imana atarwaye, mu ijoro ryo kuya 20 Werurwe 2020, aguye mu rugo rwe ruri Sandy Springs muri Leta ya Goergia, muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

Kenny Rogers yitabye Imana afite imyaka 81 (Photo:Internet)
Kenny Rogers yitabye Imana afite imyaka 81 (Photo:Internet)

Byabaye nk’ibitungurana kuko ngo yagiye kuryama ari muzima nk’uko bisanzwe, ariko mu gitondo bagasanga yashizemo umwuka, kuburyo umuryango we wavuze ko yatabarutse mu mahoro.

Imyaka 60 akora umuziki adahagarara, Kenny Rogers yanyuze imitima ya benshi mu myaka ya 1960 kuzamura.

Yagurishije kopi zirenga miliyoni 100 z’imiziki ye ku isi yose, ari na byo byamushyize mu bahanzi b’ibihe byose mu kugurisha umuziki, urutonde ahuriyeho n’abahanzi nka The Beatles, Elvis Presley, Michael Jackson, Madonna, Led Zeppelin na Rihanna.

Ku giti cye, Kenny Rogers yamaze ibyumweru 200 imiziki ye ari yo yumvwa na benshi ku mwanya wa mbere, abikesha indirimbo ze 120 yashyize hanze mu bihe bitandukanye.

Ni umwe mu bahanzi bahiriwe n’umuziki kugeza mu myaka ye ya nyuma, kuko yatangaje ko ahagaritse gukora ibikorwa by’umuziki muri 2017, ubwo yumvaga imbaraga zimaze kumushirana.

Mu buzima bwe bwite yashakanye n’abagore batanu, uwo bari baherutse gushakana ni Wanda Miller, bashakanye mu 1997 ari na we bari bakiri kumwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka