Icyamamare John Legend yageze mu Rwanda
Roger Stephens wamamaye mu muziki nka John Legend yageze i Kigali, aho yitabiriye igitaramo cya Move Afrika gitegurwa n’umuryango Global Citizen.

John Legend yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali ari kumwe n’umugore we Chrissy Teigen, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Gashyantare 2025.
Uyu mugabo wamamaye by’umwihariko mu ndirimbo ’All of Me’, ni ubwa mbere ageze mu Rwanda, aho ategerejwe n’abakunzi b’umuziki muri BK Arena, aho aza gukorera igitaramo cye ku nshuro ya mbere mu Rwanda, akaza guhurira ku rubyiniro n’umuhanzikazi Bwiza na DJ Toxxyk, umaze kubaka izina mu kuvangavanga umuziki.
Igitaramo ’Move Afrika’ gitegurwa binyuze mu mushinga ‘Move Afrika: A Global Citizen Experience’, utegurwa n’Umuryango Global Citizen ku bufatanye n’Ikigo cy’Inararibonye mu guhanga udushya, pgLang cyashinzwe n’Umuraperi Kendrick Lamar.
Ni ku nshuro ya kabiri igitaramo cya Move Afrika kigiye kubera mu Rwanda, nyuma y’uko cyabereye bwa mbere mu 2023, aho icyo gihe cyatumiwemo umuraperi Kendrick Lamar.
Mu kwezi k’Ukuboza 2023, binyuze mu rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), hasinyanywe amasezerano na Global Citizen ndetse na PGLang, yukou Rwanda rwakira iki gitaramo buri mwaka mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Ibyo wamenya kuri John Legend
John Roger Stephens yabonye izuba ku wa 28 Ukuboza 1978, avukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Ohio. Ni umwanditsi w’indirimbo, umuhanzi akaba n’umuhanga mu gucuranga piano.
John Legend amaze kwegukana ibihembo by’umuziki (Awards) bigera kuri 36, birimo Grammy Awards yatwaye inshuro 13 harimo iyo aherutse kwegukana mu kwezi gushize nk’umuhanzi ufite album ikunzwe n’abana kizwi nka ‘Best children’s music album’ abikesha iyitwa ‘My Favorite Dream’. Yatwaye kandi ibihembo bya BET Awards bitatu n’ibindi.
Zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane harimo ’All of me’ imaze kurebwa n’abarenga Miliyari 2.4, hari kandi ’Love me now’ na ’Tonight’ yakoranye n’umuraperi Ludacris n’izindi nyinshi.

’All of me’ indirimbo ya John Legend yakunzwe cyane:
Ohereza igitekerezo
|