Ice Prince ni inshuti yanjye isanzwe: Ikiganiro na Magaly watangiriye umuziki muri Amerika

Ingabire Magaly wongeye Pearl ku izina rye ry’ubuhanzi, ni umunyarwanda ukorera umuziki muri Amerika kuva mu myaka ibiri ishize. Yavuzweho gukundana n’umunya-Nigeria Ice Prince, nyamara ngo byari ubucuti busanzwe bushingiye ku kazi.

Muri iyi minsi yashyize hanze indirimbo yitwa ‘AB’UBU’, isanga izindi eshatu amaze gushyira hanze irimo iyamenyekanye yitwa ‘The One’ yakoranye na Ice Prince wo muri Nigeria. Mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru wa Kigali Today, Magaly avuga ko agiye gukora indirimbo nyinshi harimo n’izo azakorera mu Rwanda.

Uyu mukobwa uba i Los Angeles muri Leta ya California muri Amerika, avuga ko yavutse afite inzozi zo kuzaba umunyamuziki, ariko imiterere y’ubuzima igenda imwerekeza ahandi atateganyije ari na yo mpamvu ubu umuziki awukorana n’akandi kazi.

Muri 2017, nibwo Magaly yinjiye mu muziki agerageza kuwukora nk’umwuga icyo gihe akaba yarakoze indirimbo yitwa ‘Nyemerera’, nyuma aza gukora izindi nka ‘Hold me’.

Magaly avuga ko mu ndirimbo ze no mu butumwa atanga, aba yifuza kumenyekanisha ko ari umunyarwandakazi, akagerageza kugaragaza umuco nyarwanda, ndetse agashishikariza abantu kugira urukundo no kwiha agaciro.

Ubwo yasohoraga indirimbo ‘THE ONE’ byavuzwe ko yaba akundana n’umusore w’ikirangirire wo muri Nigeria bakoranye iyi ndirimbo witwa Ice Prince. Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, yahakanye iby’uru rukundo asobanura ko ari inshuti ye isanzwe kandi bahujwe n’imbuga nkoranyambaga bagamije akazi.

Mu magambo ye ati “Ice Prince ni inshuti yanjye tumaze igihe kinini cyane tuziranye. Twamenyaniye ku mbuga nkoranyambaga, tugakunda kuganira, nyuma tuza guhurira muri BET Awards turasuhuzanya, nyuma rero ninjiye mu muziki nza kugira igitekerezo cyo kumwifashisha mu ndirimbo. Muvugisha ku by’indirimbo ntabwo nari nzi ko yabyemera, ariko yarantunguye ndetse aranyorohereza mu gukorana na we”.

Iby'urukundo rwa Magaly na Ice Prince byavuzwe cyane biturutse ku ndirimbo bakoranye yitwa 'The One'
Iby’urukundo rwa Magaly na Ice Prince byavuzwe cyane biturutse ku ndirimbo bakoranye yitwa ’The One’

Iby’uru rukundo byavuzwe, Magaly avuga ko byasakajwe kuri Instagram n’abantu badafite amakuru, ariko nta rukundo rwihariye ruhari.

Agira ati “Nabonye hari abantu bakoze amafoto yacu bayashyira kuri Instagram, bavuga ko dukundana kandi rwose nta rukundo rudasanzwe ruhari. Ice Prince mukunda kubera ko ari umuhanzi uzi ubwenge, ni umuhanzi mwicarana iminota itanu ukamuvanaho ikintu kizakugirira akamaro igihe kirekire”

Uyu muhanzi avuga ko azaza mu Rwanda vuba akazenguruka intara zitandukanye amurika ibihangano bye kandi ngo afite na gahunda yo kuza gukorera umuziki hano mu Rwanda akanakorana n’abandi banyamuziki bo mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Bose niko batangira bikarangira uwahakanye awite bagahita batangaza ubukwe bwihuta..uwo nawe yari yarambitswe impeta ubu agomba gukora ibishoboka byose agasubira murukundo..aba Nigeria ntibaba just friend without benefit my friend .

bimawuwa yanditse ku itariki ya: 9-10-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka