Ibyo wamenya kuri Jane Uwimana uzwi cyane mu muziki wa Karaoke

Jane Uwimana ni umunyamakuru ndetse akaba n’umuririmbyi uzwi cyane mu gusubiramo indirimbo z’abandi bahanzi akoresheje umuziki (instrumental) ibizwi nka Karaoke.

Ni umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 30 na 35 wavukiye i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali. Avuga ko ari ikinege iwabo akaba umwe mu bakobwa bakunzwe cyane kubera ijwi rye rikurura benshi ubwo yakoraga kuri Radio 10 avuga amakuru, kuri ubu akaba akorera kuri Kiss FM.

Avuga ko ari we wazanye uburyo bwo kuririmba buzwi nka Karaoke mu Rwanda, na we akaba yarabitojwe n’umugabo bakoranaga wari uzi uko bikorerwa i Burayi nyamara bikaba byari bitaragera mu Rwanda.

Yagize ati “umugabo twakoranaga witwa Virgil yabonaga nkunda kuririmba no gusubiramo indirimbo arambwira ati ariko wazaretse nkaguha ama DVD y’uburyo bwa karaoke ukajya uza iwanye mu kabari ukajya uririmbira abantu ko byakundwa, mbitangira ubwo nkajya mbikora kandi koko birakundwa cyane”.

Jane avuga ko kuva ubwo yatangiye kubikora bigakundwa ndetse akabyigisha abantu benshi ubu ngubu bakaba babikora mu gihugu cyose.

Jane ashimishwa no kubona aririmbira abantu baje bananiwe akabona barahimbawe bagataha umunaniro washize.

Gusa avuga ko ari akazi katoroshye ku mukobwa uririmbira abantu banyoye agasembuye kandi ku masaha y’ijoro.

Yagize ati “ku mukobwa ukora amasaha y’ijoro kandi aririmbira abizihiwe banasomye ku nzoga, hari ubwo akubwira ngo muhure usoje akazi ashaka kugira ibyo agusaba, cyangwa se akaba yagukorakora, bisaba ikinyabupfura gikomeye bikanagusaba kutanywa inzoga cyane ko jyewe ntanazikunda”.

Jane avuga ko mu buzima bwe yashimishijwe no kubyara umwana w’umukobwa afite ubu. Avuga ko ari ibihe atajya yibagirwa ko n’ubwo byari bimugoye atazi ko aza kubaho, ngo yamaze kubyara agira ibyishimo atazigera abona icyo abigereranya.

Jane akundira umugabo cyangwa umuhungu ibitekerezo bye. Avuga ko n’ubwo yakundaga abasore b’inzobe nyamara kubera ko iyo yakunze aza wese, akaba yarababazwaga cyane n’urukundo, ngo byatumye afata icyemezo cyo kujya akunda imico kurusha isura.

Jane Uwimana nta muhanzi wihariye afataho icyitegererezo kubera ko akunda buri muhanzi bitewe n’igihangano afite ariko by’umwihariko ngo akunda indirimbo za Celine Dion.

Jane avuga ko azi indirimbo ibihumbi n’ibihumbi kandi ko kuba ashobora kuziririmba neza zose abikesha umuhate wo gukunda indirimbo no kuririmba ariko kandi akavuga ko ari impano Imana yamwihereye.

Jane ngo yumva indirimbo inshuro nk’eshatu agahita ayifata, gusa ngo hari izo bimusaba kuzisubiramo kenshi.

Jane avuga ko adakunda kumenya byinshi ku byerekeranye na siporo n’imikino. Yagize ati “utekereze ko higeze kuza ibyamamare mu Rwanda kuri Radio 10 nakoragaho, nari ndi gutegura amakuru ndavuga nti mbese abo bantu ni bande ko bari kudusakuriza, bati yewe yewe ntiwamenye ko ari abastars abandi bari kubifotorezaho none wowe ntacyo bikubwiye?”

Jane asaba abakiri bato n’abakuze gukunda umurirmo no gushimishwa n’ibyavuye mu maboko yabo kuko ari byo bizabageza ku iterambere bifuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mwarakoze K2D kunganiriza. Mfite na blog, na youtube channel nyuzaho ibitekerezo binyuranye ku buzima n’imibereho myiza. Adresse ni www.youtube.com/tubehoneza cg www.tubehoneza.com

Jane UWIMANA yanditse ku itariki ya: 14-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka