Ibyaranze igitaramo cya Ruger cyitabiriwe n’abantu mbarwa

Ku wa Gatandatu tariki 19 Gashyantare 2022, nibwo i Rebero ahazwi nko kuri Canal Olympia, habereye igitaramo Drip City Concert, aho umuhanzi mukuru yari Ruger.

Ruger
Ruger

Ni igitaramo cyahurije hamwe abahanzi bakizamuka hano mu Rwanda, bafite indirimbo zigezweho muri iyi minsi ndetse n’abandi babiri bo muri Nigeria, barimo AV ndetse na Ruger wari umuhanzi mukuru muri icyo gitaramo.

Ubwitabire muri iki gitaramo ntibwari hejuru cyane nk’ibimenyerewe mu bindi bitaramo bitumirwamo abahanzi mpuzamahanga, bafite ibihangano bigezweho hano mu Rwanda.

Kuva ku isaha ya saa kumi ubwo abantu bagendaga binjira umwe umwe kugera saa 18:37, nibwo umushyushyarugamba Lion Imanzi yageze ku rubyiniro, ubwo abantu mbarwa aribo bari babashije kwinjira mu gitaramo.

Ahagana ku saa 19:37, nibwo Lion Imanzi yahamagaye ku rubyiniro umuhanzi Afrique, abimburira abandi.

Uwo muhanzi ukunzwe cyane mu ndirimbo Agatunda, yasusurukije abari bari aho maze abinjiza mu gitaramo nyirizina.

Nyuma ya Afrique, umushyushyarugamba Lion Imanzi yahamagaye ku rubyiniro umuhanzi Okkama ariko utari uri aho hafi, maze hazamuka Gabiro Guitar, mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo Akaninja, Igikwe n’izindi zinyuranye.

Nyuma ya Gabiro Guitar haje gukurikiraho abahanzi batandukanye barimo Okkama waje kuboneka, nyuma y’aho Gabiro aviriye ku rubyiniro, akurikirwa na Ariel Wayz, Kenny K Shot ndetse na Ish Kevin utagiriye ibihe byiza ku rubyiniro.

Ubwo Ish Kevin yahamagarwaga ku rubyiniro, yinjiriye ku ndirimbo Amakosi, ariko uko aririmba ibyuma bikamutenguha akanyuzamo akabaza ati, “Ni nde unzimirije micro?” Ibi byarakomeje maze igihe kiragera abwirwa ko umwanya yagenewe warangiye, maze nawe mu kuva kuri stage asiga acomokoye ibyuma.

Abafana bari bari aho biteye hejuru bati turashaka Ish Kevin, ari na ko kunyuzamo gutera udukombe tw’inzoga umushyushyarugamba Lion Imanzi, maze nawe arababwira ati “Ibi ntibyankanga, uretse n’ibi n’amabuye narayatewe”, Aha yavugaga ubwo yari mu irushanwa rya PGGSS ya mbere, ubwo yatangazaga ko Tom Close ari we wayegukanye.

Nyuma ya Ish Kevin haje gukurikiraho abahanzi bo muri Nigeria, uwitwa AV mu ndirimbo ye Confess ariyo yari izwi cyane, yayisubiyemo ubugira kabiri maze ava ku rubyiniro.

Agashya kandi ni uko Ruger yaguye ku rubyiniro
Agashya kandi ni uko Ruger yaguye ku rubyiniro

Nyuma ya AV hakiriwe umuhanzi Ruger waserutse mu mwambaro wa Ijezi umenyerewe hano mu Rwanda, umwe mu mideri ikorerwa mu nzu ya Tayo. Nk’uko bimenyerewe, uyu muhanzi yaserutse ku rubyiniro yapfutse ijisho rimwe n’ubwo atamaze igihe kinini ku rubyiniro, ariko abafana bageze ku ndirimbo ye Dior bamufasha kuyiririmba biratinda.

Akandi gashya kabaye muri icyo gitaramo, ni uko Ruger yaguye ku rubyiniro, gusa ntihamenyekanye icyatumye agwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka