Ibitaramo ‘Inkotanyi ni Ubuzima’ bihura na gahunda yo Kwibohora 25- Bonhomme
Mu gihe u Rwanda rwizihiza isabukuru yo Kwibohora ku nshuro ya 25, umuhanzi Jean de Dieu Rwamihare uzwi nka Bonhomme mu ndirimbo zo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, yateguye ibitaramo bibiri yise ‘Inkotanyi ni Ubuzima’, agamije gusobanura uko abasirikare b’Inkotanyi bagiye barokora Abatutsi bicwaga mu gihe cya Jenocide yakorerwaga Abatutsi.

Kuwa 3 Nyakanga, Bonhomme yawugize ngarukamwaka wo gukoreraho igitaramo mu Rwanda, ariko uyu mwaka yongeyeho igitaramo cya kabiri azakorera mu gihugu cy’Ububiligi agamije gutaramana n’Abanyarwanda baba mu mahanga ngo asobanure akazi gakomeye kakozwe n’inkotanyi ubwo zarokoraga abatutsi bicwaga.
Inyito ‘Inkotanyi ni Ubuzima’, Bonhome yayikomoye mu buhamya bwinshi yajyaga atega amatwi ubwo yabaga yitabiriye ibiganiro byo kwibuka hirya no hino mu Rwanda.
Ati “Ndi umuntu ukunda gutega amatwi cyane ubuhamya bw’abarokotse. Akenshi umuntu yatangaga ubuhamya akavuga uko yihishe mu rufunzo, uko yari abunze mu masaka, ukuntu yabaga mu gisenge cy’inzu, akavuga urwo rugendo rwose, ariko yagera inyuma ukumva aravuze ngo [Ngiye kubona mbona Inkotanyi ziraje]. Icyo gihe mpita numva ko ubuhamya bugiye kurangira kuko ahita avuga ukuntu amaze kubonana n’Inkotanyi zahise zimutabara”.
Bonhomme avuga ko abantu babaga bihishe bakumva Inkotanyi, ngo bumvaga ijwi rivuga riti “Muhumure, abakiriho ntabwo mugipfuye”.
Iri jambo kuri Bonhomme arifata nk’iryatanze ubuzima ku Batutsi bari bataricwa, ariko akanongeraho ko n’ababaga bakomeretse Inkotanyi zabavuzaga cyangwa abashonje zikabashakira icyo kurya.
Iyi niyo mpamvu yahise ahimba indirimbo yitwa Inkotanyi ni Ubuzima, anategura ibitaramo ngarukamwaka mu ijoro ryo kwibohora, agamije kugaragaza ko Inkotanyi zatanze ubuzima.
Ikindi gituma ategura ibi bitaramo, ngo mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka, abarokotse benshi baba bafite agahinda mu minsi yo kwibuka, agahitamo kubasusurutsa ngo binjire mu munsi wo kwibohora babohotse mu mitima.
Uretse igitaramo cyo mu ijoro ryo kuwa 3 Nyakanga amaze gukora inshuro 2, ubu Bonhomme yahisemo kwagura amarembo, kuko ku itariki 20 azataramira mu Bubiligi mu gitaramo nk’icyo akorera mu Rwanda, agamije gutaramana n’Abanyarwanda baba i Burayi.
Ati “Ndashaka gusangira n’Abanyarwanda baba i Burayi ibyishimo by’ubuzima twahawe n’Inkotanyi ubwo zarokoraga Abatutsi bicwaga muri Jenocide”.
Bonhomme amaze kubaka izina mu ndirimbo zo kwibuka ndetse n’izivuga ubutwari bw’Inkotanyi, akaba n’umwe mu Banyarwanda bamaze gukorera ibitaramo byinshi i Burayi muri gahunda yo kwibuka.
Inkuru zijyanye na: kwibohora25
- MIFOTRA itangaje umunsi w’ikiruhuko kuri uyu wa gatanu
- Abanyarwanda twese twari tuboshye - Yolanda Mukagasana
- Kigali: Ibirori by’umunsi mukuru wo kwibohora byari bibereye ijisho (Amafoto + Video)
- Akababaro k’impunzi n’ikandamizwa ry’abari mu gihugu byabaye intandaro y’urugamba rwo kwibohora
- Kwibohora k’u Rwanda mu maso y’umunyabugeni
- Kwibohora25: Kigali Arena n’ ikibuga cya Cricket ku isonga mu bikorwa remezo bya siporo n’imyidagaduro
- Kwibohora25: Ibikorwa by’Ingabo byatumye Leta izigama arenga miliyari 12
- Perezida Kagame ntiyemeranya n’abavuga ko hari ibice by’isi byaremewe gukena
- Kwibohora25: Perezida Kagame yatashye umudugudu wa Karama wuzuye utwaye miliyari 8Frw
- Col. Rugazora yasobanuriye urubyiruko ubutumwa bw’igitabo Perezida Kagame yasohoye
- Ubutumwa bwa bamwe mu bahanzi bazitabira igitaramo cyo Kwibohora 25
- Perezida Kagame yagarutse ku mateka y’Ingoro y’Inteko ishinga amategeko mu rugamba rwo kubohora u Rwanda (Video)
- Hakurikiyeho urugamba rwo gukomeza gusobanura ibyo dukora - Perezida Kagame
- Ndabashimira bana b’ u Rwanda mwabohoye urwa Gasabo
- #Kwibohora25 : Inzu ibitse amateka menshi y’urugamba mu isura nshya
- Ingabo zo muri Afurika y’Iburasirazuba zirimo kuvura abaturage mu Rwanda ku buntu
- Gasabo: Kwibohora mu miturire n’uburezi birarangirana na 2019/2020
- Nyagatare: Uko Ishimwe watangiye kunywa urumogi yiga amashuri abanza, yatangiye ubuhinzi bw’umwuga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|