Ibihembo bya MTV Europe Music byasubitswe kubera intambara ya Israel na Palestine

Ibihembo byari bitegerejwe na benshi bakunda umuziki wo ku mugabane w’u Burayi, bizwi nka MTV Europe Music, byasubitswe kubera intambara iri mu gace ka Gaza hagati ya ya Israel na Palestine.

Bamwe mu bahanzi bagombaga kwitabira MTV EMAs 2023
Bamwe mu bahanzi bagombaga kwitabira MTV EMAs 2023

Itangazo rya MTV ribivuga rigira riti: “Bitewe n’uburemere bw’ibirimo kuba ku Isi, twahisemo guhagarika ibihembo bya MTV EMAs 2023 ku bw’umutekano w’ibihumbi by’abakozi bategura ibi bihembo, abahanzi, abafana n’abafatanyabikorwa bafata ingendo bava mu nguni zose z’Isi ngo iki gitaramo kibe”.

Iri tangazo ryakomeje rivuka riti “MTV EMAs ni ibirori ngarukamwana byizihiza umuziki ku Isi yose. Uko tureba ibibabaje biri kubera muri Israel na Gaza, ntabwo ari cyo gihe cyiza cyo gukora ibirori bihuza Isi yose. Hamwe n’ibihumbi bimaze gutakaza ubuzima, iki ni igihe cy’icyunamo. Tuzongera kwakira MTV EMAs mu Gushyingo 2024”.

MTV EMAs bya 2023 yagombaga kuba tariki 5 Ugushyingo 2023 mu mujyi wa Paris, ni ubwa mbere byari bifite icyiciro cy’injyana ya Afrobeat. Muri iki cyiciro harimo abahanzi Rema watwaye ibihembo 2 bya Trace Awards byabereye mu Rwanda, Davido na we uherutse i Kigali mu bihembo bya Trace atwaramo bibiri, Burna Boy watwaye igihembo cya album nziza y’umwaka ya Trace Awards, Asake, Arya Starr na Aya Nakamura.

Ibi bihembo bizongera kuba muri 2024 bibere ahitwa Paris Nord Villepinte mu Bufaransa.

MTV EMAs cyangwa MTV Europe Music Awards mu magambo arambuye, ni ibihembo ngarukamwaka bitangwa na MTV, yishimira cyane cyane ibyagezweho mu muziki ku Isi hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka