Ibihembo bizahabwa abahanzi 10 bazahatana muri PGGSS II byamenyekanye
Abahanzi 10 bazatoranwa ngo barushanwe muri Primus Guma Guma Super Star season 2 (PGGSS II) bazahita bahabwa amafaranga ibihumbi 500 ako kanya kandi buri kwezi bajye bahabwa miliyoni imwe mu gihe cy’amezi ane bazamara muri iri rushanwa.
Umuhanzi uzegukana PGGSS II azahembwa akayabo k’amafaranga azamenyekana tariki 17/3/2012 ubwo hazatangazwa abahanzi 10 bazahatana. Bralirwa izamukorera alubumu y’indirimbo ze inamufashe kuyimurikira abanyarwanda (launching) ndetse no kuyimenyekanisha (promotion) umwaka wose.
Azakorerwa amashusho y’indirimbo 2 harimo n’iyo azakorana n’igihangange mpuzamahanga muri muzika. Bazamufasha mu mikorere (management) mu gihe cy’umwaka wose ndetse azanagirana na Bralirwa amasezerano yo gukorana nayo mu bikorwa bitandukanye.
Abo bahanzi 10 bazahiganwa muri PGGSS II bazamenyekana tariki 17/03/2012 bazatorwa n’abaturage bihitiramo abahanzi bakunze bifashishije telefoni cyangwa internet.
Mu muhango wo gusobanurira abahanzi 20 batowe kuzavamo 10 bazahatana muri ayo marushanwa wabaye tariki 08/02/2012, abo bahanzi bahawe numero zizabaranga muri iryo jonjora.
Dore abahanzi 20 bagomba kuvamo 10 gusa bakaba aribo bahatana muri PGGSS II na numero zabo:
Kitoko (1); Bull Dogg (2); Urban Boys (3); The Brothers (4); Emmy (5); Rafiki (6); Knowless (7); Riderman (8); Kamichi (9); Jay Polly (10); Dream Boys (11); Just Family (12); Odda Paccy (13); King James (14); Young Grace (15); Danny Nanone (16); Uncle Austin (18). Haraburamo numero 17, 19 zari hagati ya Mani Martin na Patrick Nyamitali ubwo bangaga gutora mbere y’uko babona amasezerano ngo bayasome, na numero 20 kubera Miss Jojo utari uhari ariko akaba yararangije gusobanura ko atazitabira aya marushanwa.
Abantu bakomeje kunenga ko muri PGGSS y’umwaka ushize abantu bashoboraga gutora inshuro nyinshi ariko uyu mwaka byarakosowe kuko buri sim card yemerewe gutora inshuro imwe gusa kandi nta yo izatora itaramara amezi atatu ikora.
Abahanzi bakoresha ibitaramo by’ubuntu ariko bagaca abantu kubatora nabo ntibabyemerewe.
PGGSS itegurwa na Bralirwa ifatanyije na East African Promotors.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|