Humble Jizzo aramamaza ibitabo abana basomera ku ikoranabuhanga muri iki gihe bari mu ngo

Muri iki gihe cyo kuguma mu rugo, umuhanzi Humble Jizzo wo muri Urban Boys arimo arashishikariza abana bari mu rugo kwihatira gusoma ibitabo birimo inkuru zibafasha kwagura ubumenyi binyuze kuri Telefone z’ababyeyi babo.

Ibitabo Humble Jizzo ari gushishikariza abana gusoma, ni ibitabo birimo inkuru zishimisha abana mu byiciro bitandukanye, bimwe birimo ubumenyi bwunganira ubwo mu ishuri, ibindi bigamije kubatoza gusoma, bikaba biboneka mu ikoranabuhanga rya telefone muri ‘Application’ yitwa ‘NABU’.

Humble Jizzo, avuga ko muri izi nkuru zishimishije yifuza ko abana bakurikira harimo nk’igitabo kirimo inkuru y’umwana witwa ‘Kazungu’ hamwe n’indi nkuru yitwa ‘Gapira ku gicugutu’.

Iyi ‘Application’ ngo iriho ibitabo birenga 700 byanditse mu Kinyarwanda ku buryo byoroheye umwana kubisoma, ariko ngo hari n’ibizagenda bihindurwa mu cyongereza mu rwego rwo gufasha abana gusoma indimi zitandukanye mu gihe bari mu rugo.

Manzi James uzwi nka Humble Jizzo avuga ko nk’umubyeyi yabonye ari ngombwa gufasha abana bari mu rugo kuguma gukarishya ubwenge kandi bakabifashwamo n’ababyeyi babo kuko ari bo baba bafite amatelefoni.

Abana benshi bari mu ngo zabo, ubu barimo barakurikirana amasomo hakoreshejwe ikoranabuhanga, nk’aho abana bohererezwa amasomo kuri Telefone z’ababyeyi babo, cyangwa bakigira kuri Radio na Televiziyo, mu rwego rwo kwirinda ko abana basubira inyuma mu myigire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mbanje kubashira kumakuru meza mutugezaho. ariko leta izicare irebe uburyo ki twasubira ku ishuri mbere ya nzeri kuko ni kera. ndabashimiye.

NDAGIJIMANA APPOLINAIRE yanditse ku itariki ya: 3-05-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka