Hateganyijwe inama yo kureba ibyagenzweho muri PGGSS 2
Kuri uyu wa kane tariki 21/06/2012, abanyamakuru b’imyidagaduro, abategura Primus Guma Guma Super Star 2 ndetse n’abahanzi 10 bari muri aya marushanwa barahurira muri Top Tower Hotel barebere hamwe ibyagezweho n’ibisigaye.
Iyi nama iraba igamije kurebera hamwe ibijyanye n’ibitaramo bigiye gutangira biri mu rwego rw’umwimerere (live) ndetse no kurebera hamwe amategeko agenga itora ry’abahanzi ryegereje; nk’uko bitangazwa na Kim Kizito ushinzwe itangazamakuru rya PGGSS2.
Ibitaramo byo kuzenguruka mu Ntara byasorejwe i Kigali tariki 16/06/2012. Muri ibyo bitaramo nta matora yabayeho, abahanzi bageragezaga gushimisha abafana babo gusa.
Nyuma y’inama, tuzabagezaho ibizaba byagezweho bijyanye n’uburyo amatora azagenda ndetse n’uko abahanzi bagiye gutangira kugenda basezererwa mumarushanwa ya PGGSS2 kugeza ubwo hasigaramo uwatsindiye kwegukana aya marushanwa.
Abashinzwe gutegura PGGSS2 batangaje ko umuhanzi uzegukana insinzi atari umuhanzi uzi kuririmba Live kurusha abandi ahubwo ari umuhanzi ukunzwe cyane n’abaturage kuko aba 10 bose bo (abategura PGGSS2) bababonaho ubuhanga buhagije ku buryo buri wese yayegukana.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|