Hasohotse indirimbo ebyiri zivuga ibigwi bya FPR-Inkotanyi
Mu myiteguro yo kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango wa FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe, hanateguwe indirimbo zivuga ibigwi by’uwo muryango.
Mu ndirimbo enye ziteganywa, ebyiri zimaze kurangira ni ‘‘Imigabo n’Imigambi ya FPR’’ hamwe na ‘‘RPF Ganza’’.
‘‘Imigabo n’Imigambi ya FPR’’ ni indirimbo yaririmbwe n’abahanzi batandukanye aribo Mani Martin, Mariya Yohana, Samputu, Masamba Intore, Nyamitali na Jules Sentore ikaba iri munjyana Gakondo.

‘‘RPF Ganza’’ iri munjyana ya Zouk yo yaririmbwe na Jean Paul Samputu.
Izi ndirimbo zashyikirijwe abanyamakuru b’imyidagaduro tariki 25/10/2012 bansabwa ko zagezwa ku Banyarwanda bityo ku munsi wo kwizihiza iyi sabukuru tariki 15/12/2012 bakazaba bazizi.
Amashusho y’izi ndirimbo ebyiri azagera hanze nko mu byumweru bibiri; nk’uko David Bayingana, umunyamakuru akaba n’umwe mu bagize akanama gategura iby’imyidagaduro yabisobanuye.

Insanganyamatsiko y’isabukuru y’imyaka 25 ishize FPR-Inkotanyi ishinzwe iragira iti : “Governance, Prosperity and Dignity to our People”; nk’uko byasobanuwe na Honorable Senateri Jeanne d’Arc Gakuba uyoboye akanama gategura iby’imyidagaduro y’iyi sabukuru.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyondirimbo ndayishaka yitwa imigabo nimigambi