“Harimo abambonamo ubusazi ariko njye nibonamo ubuhanuzi.”- Professor Nigga

Karasira uzaramba Aimable, umuhanzi uririmba mu njyna ya HipHop uzwi cyane ku izina rya ‘Prof Nigga’ cyangwa ‘NDC’ yemeza ko n’ubwo hari abamubona nk’umuhanzi usanzwe abandi bakamubonamo umusazi, we yibonamo umuhanuzi.

Karasira ‘Prof Nigga’ w’imyaka 35, avuga ko izina we yiyise ari NDC bivuga ‘Le Nouveau Diogène le Cynique’, zina avuga ko yiyise ahereye ku mufilozofe w’Umugereki witwaga Diogène le Cynique. Akumva ko hari byinshi bahuriyeho mu buryo babona isi.

Agira ati: “Harimo abambonamo ubusazi ariko njye nibonamo ubuhanuzi. Si ukwiyemera kandi kuko njye nicisha bugufi”.

Professor Nigga kandi ngo yemera n’abo abantu bita abasazi akenshi usanga ubwabo batabyemera. Kubwe abavuga ko umuntu ari umusazi cyangwa atari we bakwiye kureba ibikorwa akora n’ibyo avuga.

Ati: “Erega abo twita abasazi ubundi nabo baba bafite uko babona isi. Kuvuga ngo umuntu ni umusazi cyangwa si umusazi turebe akora ibihe bikorwa? Avuga ibiki?”
Kuri Professor Nigga asanga ibyo avuga harimo ukuri ahubwo ibyo abamwita umusazi bagenderaho ari uko we atinyuka kuvuga uko kuri.

Afitiye Abanyarwanda ubutumwa yahawe na Nyamuzinda

Professor Nigga atangaza ko hari ubutumwa afitiye Abanyarwanda, avuga ko buri mu ndirimbo ari hafi gushyira hanze yitwa ‘Ubutumwa bwo kwa Nyamuzinda”.

Avuga ko ari ubutumwa butandukanye cyane n’ubutumwa buri gutangwa n’abahanzi bo muri iyi minsi, we yemeza ko buganisha ku irari ry’abakobwa baryitirira urukundo.

Agira ati: “Kwa Nyamuzinda ni ukuzimu ariko ni mu myemerere ni nk’uko hari abavuga ijuru burya hose ni ahantu haba mu mitwe y’abantu gusa”.

Professor Nigga avuga ko ubutumwa bwa Nyamuzinda bugamije kugarura ubumuntu mu bantu bukanagaya abataye indangagaciro nyarwanda.
Indirimbo ze nibo bana be

Professor Nigga yemeza ko indirimbo ze aribo bana be, bityo akaba nta gahunda yo kugira umwana usanzwe abyara. Ati: “Ubu maze kugira abana [indirimbo] basaga makumyabiri na bangahe.”

Izi ndirimbo Professor Nigga avuga ko zigamije kuvuga ubuzima busanzwe no gukosora ibyo muri sosiyete, asanga benshi mu bo zidashimisha ari ababa biyumvisemo aho kwikosora bakinangira.

Uyu muhanzi wemeza ko ari umuhanuzi avuga ko ubutumwa atanga mu ndirimbo ze aribwo bwatumye aririmba, kuko yashoboraga no kwandika ibitabo ariko asanga Abanyarwanda benshi badasoma ahitamo gutambutsa ubutumwa bwe mu ndirimbo.

Jacques Furaha

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ntago namurenganya kuko ubwenge bwacu buyoborwa
bitewe nibyo twakiye IMANA ikura abantu ahantu hatandukanye ahubwo mureke tumufashe kumenya IMANA kuko iramukunda kandi iramushaka tumwereke itandukaniro ry’ijuru na kuzimu

sangano serge yanditse ku itariki ya: 26-07-2012  →  Musubize

Umuhanuzi nagabanye ganja kuko yamugejeje mu ijuru hakiri kare kandi tukiri ku isi.

LGP: Le Grand Prophete yanditse ku itariki ya: 25-07-2012  →  Musubize

umuntu ngo yali inshuti n’impyisi,abantu bakajya babwira umuntu bati kandi iliya nshuti yawe limwe izakurya,we akabaseka cyane ati iliya mpyisi ntiyandya n’inshuti yanjye.limwe rero aza kubaza ya nshuti ye(impyisi),ati aliko ko abantu bavunga ngo uzandya ni byo koko??impyisi nyamara urajye ukenga ibyo abantu bavuga.None nawe niba bavuga ko uli umusazi birashoboka nawe ujye ukenga ibyo abantu 2 cg 3 bavuze.

koko yanditse ku itariki ya: 21-07-2012  →  Musubize

big up nigga in hip hop tuta kulava tuuu

the black amagi yanditse ku itariki ya: 18-07-2012  →  Musubize

yemwe abahanzi noneho dufite muri iyi minsi ntibasanzwe pe!! Uyu muhanzi aba afite ibitekerezo ariko muzamubwire ko injyana rwose nta kigenda! Urugero: Ubuzima ni nka Chikarete!

kalisa yanditse ku itariki ya: 15-07-2012  →  Musubize

ubu se uyu muntu wita indrimbo ngo ni abana aho atasaze ni hehe koko? ahubwo ntimuzongere kunyuza ubusazi bwe mu binyamakuru. Ibisazi birandura hatazagira undi abyanduza da.

yegoko yanditse ku itariki ya: 15-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka