Hari icyizere ko Orchestres zari zarakendereye zizagaruka

Bamwe mu banyamuziki bemeza ko kuba nta orchestres yinshi zikibaho, byatewe n’uko nta banyamuziki bahagije bacuranga injyana z’umwimerere bariho.

Makanyaga ni umwe mu bacuranzi bakanyujijeho, akaba akiriho n'ubu
Makanyaga ni umwe mu bacuranzi bakanyujijeho, akaba akiriho n’ubu

Mu myaka yo hambere hariho amatsinda y’umuziki atandukanye yari azwi nka za Orchestres yashimishaga abakunzi b’umuziki mu njyana zitandukanye.

Ariko kuva aho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ihagarikiwe, ayo matsinda yagiye ayoyoka, biturutse ko bamwe bahitanywe nayo abandi bagahunga igihugu, abandi bakaba bagenda basaza, bakava mu muziki. Hari n’abagiye kwibera hanze Jenoside ikirangira.

Zimwe muri Orchestres zakanyujijeho harimo nka Nyampinga, Les fellows, Umuriri, Abamararungu, Impala, Ingeri, Les huits Anges n’abandi.

Makanyaga Abadul ni umwe mu mazina atazibagirana mu muziki w’u Rwanda akaba yararirimbye muri orchestres zitandukanye. Ni umwe mu bashoboye kuguma mu buhanzi bwa karahanyuze, akaba afite na orchestre ye ayoboye.

Impala de Kigali ni bo bakigaragaza izina ryabo mu Rwanda
Impala de Kigali ni bo bakigaragaza izina ryabo mu Rwanda

Avuga ko we asanga gukendera kw’amatsinda aririmba indirimbo z’umwimerere ariko ntihagire andi azamuka, biterwa n’impamvu nyinshi zirimo kuba abahanzi n’abacuranzi b’iki gihe basigaye bareba ku mafaranga cyane kuruta gukunda umuziki.

Agira ati “Twebwe twaririmbaga tubishaka tubikunze dushaka gushimisha abantu gusa nta mafaranga tubishakamo,tukarushanwa guhanga indirimbo zemeza abantu".

Abihuriraho na Maitre Franco wamamaye kubera isoko ya Nili, wemeza ko ubu abantu basigaye bahuzwa n’amafaranga aho guhuzwa no gucuranga umuziki, kugira ngo bubake ibintu bikomeye bizabyara amafaranga mu gihe kirambye.

Ati “Ni yo mpamvu ubona ko amaorchestres agenda abura umwanya wayo kandi nyamara yari kimwe mu byaryoshyaga umuziki, abantu bagahuriza hamwe inganzo n’ibitekerezo ukabona biraryoshye no guhatana bigakomera kurushaho”.

Biragoye kubona amatsinda y’abahanzi b’ubu wakwita nka orchestres nk’uko zahoze, n’abahari bahora bacitsemo ibice.

Inkuru igezweho ubu ni iy’Itsinda rya Urban Boys n’ubwo ritaririmba umwimerere. Iryo tsinda ryatangiye kuzamo ibice ku buryo benshi bemeza ko ryageze ku iherezo, nyuma y’imyaka 10 basa nk’abayoboye umuziki.

Abakurikiranira hafi iby’iryo tsinda bavuga ko byagiye bituruka ku kutumvikana ku mafaranga, ubushurashuzi, ubusinzi no guhangana, ibyo akaba ari byo birunduye itsinda ryabo.

Abitwa Just Family, KGB, 3 Hills n’abandi ntawamenye irengero ryabo na bo bivugwa ko bashwanye bagasoza urwo rugendo.

Leta ishishikajwe n’uko umuziki w’umwimerere utazimira burundu

Hashize imyaka itatu Guverinoma y’u Rwanda itangije ishuri rya muzika ku Nyundo rigamije kwigisha abakibyiruka umuziki w’umwimerere kandi mu buryo bwa kinyamwuga. Iryo shuri ni ryo risa nk’aho ryitezweho amakiriro y’umuziki Nyarwanda.

Umuyobozi w’iryo ishuri Muligande Jacques uzwi nka Might Popo avuga ko ubumenyi abo banyeshuri bahabwa buzabafasha kugarura uwo mwimerere kandi akaba abona ko umusaruro watangiye kwigaragaza.

Ati “Ababakeneye ni benshi cyane, sinavuga ko ari ibyo bakura mu ishuri kuko usanga barenza ibyo bahawe bakikorera ubushakashatsi bwabo, ku buryo usanga biri ku rwego rwo hejuru”.

Makanyaga nawe yemeza ko iryo shuri rishobora kuba ari ryo rizarokora umuziki w’umwimerere Nyarwanda wari ugeze mu marembera.

Ati “Nsigaye mbona abana benshi basigaye bazi umuziki kandi bazi gucuranga, mfite icyizere ko nibikomeza gutya tuzabona havuka andi ma orchestres”.

Muligande aherutse gutangariza Kigali Today ko ko abanyeshuri batarindira kurangiza amashuri, kuko bahabwa akazi bakiga.

Ati “Amahoteri menshi arabadusaba ngo babaririmbire,hari abantu bari muri Canada babashaka ngo bakorane. Bamaze gukundwa n’abantu benshi nka Sauti Sol”.

Might Popo avuga ko abanyeshuri ba muzika bo ku Nyundo ari bo bacurangira abahanzi hafi ya bose bo mu Rwanda ndetse n’abo hanze iyo bakoresheje ibitaramo mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka