Hari abakeka uburiganya mu kurebwa cyane kw’indirimbo ya Meddy iherutse gusohoka

Nyuma y’aho Meddy asohoreye indirimbo ’My Vow’ yahimbiye umugore we baheruka kurushingana, indirimbo yakunzwe n’abantu benshi haba ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube na Instagram iranakunzwe ku mateleviziyo n’amaradiyo atandukanye. Icyakora hari abatayivugaho rumwe bayikekaho uburiganya bwaba bwarakoreshejwe kugira ngo igaragare nk’iyarebwe cyane.

Nyuma y’iminsi ibiri gusa yari imaze kurebwa n’abarenga miliyoni kuri YouTube, ibintu byishimiwe n’abafana be, ariko abandi batangira kubyibazaho.

Uwa mbere wahise abikemanga ndetse yemeza ko hari uburyo Meddy ashobora kuba yaguze views akoresheje software yabigenewe kugira ngo yerekane ko ari igitangaza, ni uwitwa The Cat uzwi cyane ku mbuga nkornyambaga.

Yagize ati “Finally Meddy arafashwe c’est mathematiquement impossible, ibaze kugura views ngo uce kuri Juno na Wayz, ibi bintu nabiherukaga kuri Harmonize, Ali Kiba na Burna Boy. Ibi ni fakeee saaana ese wihanganye ugashimira utu views ducye ubonye byagutwara iki, ndabaza, bafana mwihanganire umukobwa wanyu pressure ibaho”.

Hari abakemanze uburyo uyu The Cat yakomeje kurwanya iyi ndirimbo ya Meddy bakemeza ko ahubwo ashobora kuba ari mu kazi ko gusakaza iyi ndirimbo.

Uwitwa Mahirwe yagize ati “Erega The Cat aba ari mu kazi kose aba ari muri promotion baba babiziranyeho, ubu se iyo avuze atyo mwese ntimwirukankira kuri YouTube kureba uko bimeze so, mbona ari agakino badukina”.

Abenshi ndetse n’abanyamakuru batandukanye bashimye akazi kakozwe na Meddy bemeza ko indirimbo yakoze ari nziza.

Hari abandi bakomeje guterana amagambo n’uyu mugabo witwa The Cat bemeza ko impamvu ahora ahanganye na Meddy, ari uko atajya amucaho ngo amufashe gusakaza indirimbo ze kugira ngo amuhe amafaranga.

Umwe yagize ati “Jya wemera wangu nta competition uriho na Meddy kuko ni international kandi isi yose ntihuje amasaha n’u Rwanda”.

Ibi yari abihereye ku kuba The Cat yari avuze ko abarebye iyi ndirimbo bazamutse cyane mu masaha ya nijoro Abanyarwanda baba batarimo gukoresha cyane imbuga nkoranyambaga.

Undi yagize ati “The Cat ntugakabye rwose Meddy yakoze indirimbo y’imyaka nta n’ubwo ari imyaka, ibi bigaragaza ko yakoze cyane, ca bugufi wemere ko uyu muhungu afite impano kandi uzanamusabe imbabazi”.

Iyi ndirimbo ya Meddy My Vow, yagiye kuri YouTube tariki ya 22 Nyakanga 2021. Nyuma y’iminsi ine imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe n’ibihumbi 400.

Reba indirimbo ‘My Vow’ ya Meddy

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ewana nibyiza kuvuga ukoubyumva kuko bituma ubohoka gusa iyi ndirimbo izi views nizayo meddy yarakoze.

Ngirabatware yanditse ku itariki ya: 26-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka