Hari ababona DJ Ira avanga imiziki bakamwifuza

Iradukunda Grace Divine uzwi nka DJ Ira mu kazi ko kuvanga imiziki mu Rwanda, ngo agorwa n’ukuntu abasore n’abagabo bamubona ku rubyiniro avanga imiziki bakamwifuza, abandi bakamubeshya ibiraka bashaka kumwaka numero ya telephone ngo bazamuterete.

DJ Ira mu kiganiro Dunda cya KT Radio ya Kigali Today
DJ Ira mu kiganiro Dunda cya KT Radio ya Kigali Today

Mu kiganiro #Dunda yakiriwemo na Shyaka Andrew, DJ Ira yabwiye KT Radio ko buri uko ari ku rubyiniro hari abamwibeshyaho bagashaka kumubwira amagambo y’ubusambanyi abandi bagakeka ko ashobora kwigurisha.

Yahishuye ko hafi ya buri gitaramo yagiye kuvangamo imiziki, ahura n’abantu b’igitsina gabo bagamije ubusambanyi gusa.

Ngo hari bamwe bamubeshya ko bazamubonera ibiraka, bagamije gutunga numero ye ya telephone. Abazibonye ngo bucya bamuhamagara bamusaba ko yaryamana na bo, cyangwa ko yaza kubasura mu ngo zabo, abandi bakamubwira abagambo nyandagazi yerekeye ubusambanyi.

DJ Ira hamwe na Shyaka Andrew uzwi nka Shyne Andrew kuri KT Radio
DJ Ira hamwe na Shyaka Andrew uzwi nka Shyne Andrew kuri KT Radio

Dj Ira avuga ko ibi byabanje kumutonda cyane akigera muri aka kazi, ariko aza guhitamo kujya abwira abamwemerera akazi bose ko bagomba kubinyuza kuri DJ Bisoso. “Ubundi ntarabimenyera narazibahaga ngo bazandangira akazi, ahubwo nkumva batangiye kumbwira ubusambanyi, ariko ubu wapi sinazibaha. Iyo hagize umpamagara, mwohereza kwa Bisoso bakaba ari we bapanga iby’akazi.”

Uyu mukobwa umaze kubaka izina mu minsi micye, yanahishuye ko afite umukunzi bamaranye umwaka bakundana, nubwo atashatse gutangaza amazina ye.

Abajijwe ku byo kuryamana n’abandi bakobwa nk’uko bikunda guhwihwiswa, yasobanuye ko na we yabyumvise bikanamubabaza, ariko ngo ntaho bihuriye n’ukuri.

Yagize ati “Ibyo rero sinzi ahantu byavuye gusa wasanga bajya babona ukuntu nkunda kwiyambarira nk’abahungu, bakaba ari byo bagenderaho”

DJ Ira niwe washyuhije ibiro bya miss Rwanda biheruka ubwo hatorwaga 20 bazajya muri Boot Camp
DJ Ira niwe washyuhije ibiro bya miss Rwanda biheruka ubwo hatorwaga 20 bazajya muri Boot Camp

DJ Ira, wasunitswe na nyirarume DJ Bisoso, kuri ubu asa n’uwigaruriye imitima y’abakunda imiziki ivangavanze, ku buryo ubu asa n’uri hejuru y’abandi bakobwa mu kuvanga imiziki, yaba mu tubari no mu bitaramo bikomeye.

Mu myaka itatu gusa amaze muri aka kazi, avuga ko amaze kuba umukobwa ukorera amafaranga amuhagije, akanamuha ubushobozi bwo kwitwararika ku bagabo bahora bamutega imishibuka yo kumusambanya.

Iradukunda Grace Divine, uzwi nka DJ Ira, avuka mu gihugu cy’u Burundi, akaba yarageze mu Rwanda mu 2015 igihe mu Burundi hari hatangiye imvururu zakurikiye amatora ya Perezida wa Repubulika. Ni umukobwa ukiri muto kuko afite imyaka 21.

DJ Ira iyo ageze kuri nyirarume DJ Bisoso aramushimira cyane kuko ngo aho ageze ni we
DJ Ira iyo ageze kuri nyirarume DJ Bisoso aramushimira cyane kuko ngo aho ageze ni we
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka