Haravugwa umwuka mubi hagati y’umuhanzi Auddy Kelly n’umunyamakuru Mister One
Umuhanzi Auddy Kelly avuga ko kuba igitaramo cyo kumurika indirimbo ye yakoranye na Jody bise “Sinzagutererana” kitaritabiriwe n’abantu byatewe n’umunyamakuru Mister One.
Mister One usanzwe ategura ibitaramo biba mu mpera z’icyumweru mu tubari dutandukanye, ngo yaba yarabwiye abantu ko igitaramo cya Auddy cyimuriwe mu gitaramo cye kuri Passadena bityo abantu aho kwerekeza mu gitaramo cya Auddy berekeza mu gitaramo cya Mister One, Auddy ahomba atyo.
Twifuje kumenya neza ukuri kw’ibi bivugwa maze kumurongo wa telefoni, Auddy adutangariza ko koko ariko byagenze.

Auddy yagize ati: “byo koko niko byagenze, yohereje abantu mu nzira zijya kuri SFB bakabwira abari bari kuza mu gitaramo cyanjye ko kitakibereye muri SFB ahubwo ko cyimuriwe muri Passadena ari naho igitaramo cye yateguye cyagombaga kubera...”.
Ibi ngo byatangiye Mister One amushyira kuri affiche y’igitaramo cye cyo kuri Passadena atabimubajije kandi akabishyira ku munsi umwe n’uw’igitaramo cye.
Yagize ati: “Nagiye kubona mbona yanshyize kuri affiche y’igitaramo cye atanabanje kumbaza maze abafana banjye batangira kumbaza niba igitaramo cyanjye cyaba cyasubitswe mbabwira ko kigihari...namubajije impamvu yabikoze ambwira ko ngo habayeho kwibeshya ngo ko bagiye kubikosora...”.
Auddy kandi yadutangarije ko ibyo Mister One yabikoze nyamara hari hashize iminsi mike amutumiye mu kiganiro “Celebs Magazine” kuri Flash FM ngo avugemo iby’igitaramo cye yateguraga, iki kiganiro kikaba cyarabaye ku itariki 14.9.2013 habura icyumweru kimwe ngo igitaramo cya Auddy kibe.

Yagize ati: “Ni gute yavuga ngo byaramutunguye kandi ibi yarabikoze nta minsi ine ishize antumiye mu kiganiro? Mu kiganiro navuze neza iby’igitaramo cyanjye, ibyo yambazaga byose byari bigamije kugira ngo nsobanurire abakunzi banjye iby’igitaramo cyanjye. Ni gute yavuga ngo byaramutunguye kunshyira kuri affiche atazi ko bihura n’umunsi wanjye?”
Mister One we avuga ko ari akabazo gato kari kabaye ariko ko bahise babikemura. Yagize ati: “Ngirango ikibazo twari twakirangije, ni akantu gato, twari twavuganye ko nzamukoresha aranabinyemerera nyuma aza kumbwira ngo kuki namushyize kuri affiche? ariko abimbwira namaze kubyandika ndetse na Jungle yamaze gukorwa, twahise tubikosora...”.
Kubijyanye n’uko haba hari abantu yohereje kubwira abajya SFB ko igitaramo cya Auddy cyimuriwe Passadena, Mister One yagize ati: “Ariko se urumva koko ibyo byashoboka, niba yarabonye abantu babiri kuki yemeza ko ari Mister One wabohereje? n’izo competitions nazikora koko? Ntabwo byabayeho rwose.”

Igitaramo cya Auddy kitabiriwe n’abantu batagera muri 30, gusa Auddy ashimira Imana ko n’ubwo byagenze gutyo, igitaramo cyabaye.
Uretse Auddy, hari abandi bahanzi byagiye bigaragara ko bagiye bashyirwa ku mpapuro zamamaza ibitaramo (Affiche) nyamara batarabimenyeshejwe igitaramo kikaba badahari bigatuma abafana babo babafata nk’ababeshyi.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|