Harategurwa kwibuka umuhanzi Athanase Sentore

Abo mu muryango wa nyakwigendera Sentore Athanase ndetse n’abategura iki gikorwa cyo kwibuka baragirana inama n’abanyamakuru muri Goethe Institute kuri uyu wa kabiri tariki 10/07/2012.

Kwibuka umuhanzi Sentore bizaba tariki 13/07/2012 nk’uko bigaragara ku rupapuro rutumira rwatanzwe na Goethe Institute.

Jules Sentore, umwuzukuru wa Athanase Sentore yagize ati “Muri icyo gikorwa turateganya kumurika documentaire ebyiri zamukozweho imwe murizo yakozwe na Afro Nganzo Entertainment hazataramamo abahanzi batadukanye kandi hazacurangwa zimwe mundirimbo ze”.

Muri uwo muhango hazaba hari abahanzi batandukanye barimo n’abacuranga ibikoresho gakondo.

Abo bahanzi ni Masamba Intore, Mighty Popo, Mani Martin, Gakondo Music irimo Jules sentore, Ngarukiye Daniel na Habumuremyi Emmanuel, Patrick Nyamitari, Miss Chanel, Sami in Ikobe, n’abandi harimo abavuga imivugo n’imyirongi nka Sofia Nzayisenga.

Kwinjira muri icyo gitaramo kizabera mu gicumbi cy’amahoro kuri stade Amahoro ni ubuntu.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka