Harakekwa ibibazo by’urusobe mu rugo rwa Safi wagiye gutura mu mahanga
Urugo rwa Safi Madiba n’umugore we Judith rushobora kuba ruri mu bibazo nyuma y’uko uyu Safi agiye gutura muri Canada asanze umugore, nyamara bikavugwa ko aba bombi batameranye neza, ndetse amakuru akaba avuga ko Safi yaba atakiba mu rugo hamwe n’umugore we.
Muri Werurwe 2020, ni bwo Safi Madiba yatangiye gushyira hanze amafoto amugaragaza ari muri Canada, gusa ntabwo bizwi neza umunsi yuririye indege agenda nubwo bikekwa ko yagiye rwagati mu kwezi Gashyantare.
Safi yagiye muri Canada asanzeyo umugore we Judith bamaranye imyaka ibiri n’igice basezeranye byemewe n’amategeko, inkuru zikaba zaravugaga ko aba bagiye kubana maze Safi agatura muri Canada burundu akajya aza mu Rwanda nk’umushyitsi.
Muri Mata 2020, Safi Madiba yaganiriye na Kigali Today avuga ko ari muri Canada, ariko ko atagiye guturayo kuko ngo yabuze aho anyura ngo agaruke. Ati “Nabuze aho nyura kubera ibi bihe”.
Nubwo yatubwiye gutya, inshuti za Safi ziba mu Rwanda zivuga ko yazisezeyeho azibwira ko agiye gutura muri Canada, kuko yari amaranye iminsi impapuro zimwemerera guturayo, nubwo yazibonye bigoranye.
Safi akimara kugera muri Canada, yagiye kubana na Judith mu nzu imwe nk’uko umugabo n’umugore babigenza ariko hatarashira igihe, hakwirakwira ibiganiro bya telefoni Safi yagiranaga na Parfine bahoze bakundana bakaza gutandukana nabi, ari na bwo yahitaga akundana na Judith basigaye babana.
Ibi biganiro byagiye hanze, byagaragazaga ko Safi yasubiye mu rukundo na Parfine, ndetse hari aho Parfine yagiraga ati “Ndagukunda, uruhuke neza kandi ujye wiyitaho cyane”.
Byari bivuye ku kuba Safi yari yamwandikiye amubwira ko yumva afite umunaniro wo mu mutwe (Stress), amubwira ko kuva yagera muri Canada atigeze yoroherwa n’ubuzima.
Mu cyumweru gishize, ni bwo inkuru zongeye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga zivuga ko Safi Madiba yagiye kuri Polisi y’agace abamo, ajya kurega umugore we amushinja ko amutesha umutwe.
Ibi byaje bikurikira inkuru zavugaga ko Safi yaba ari mu migambi yo gusaba gatanya n’umugore we, kuko ngo batigeze babana neza kuva yagera muri Canada.
Mu kiganiro twagiranye na Safi muri Mata, ntabwo Safi yigeze ashaka kuvuga ikintu na kimwe cyerekeye ibi bibazo byo mu muryango we, ndetse ntiyashatse ko tunamubazaho byinshi.
Kuva Safi Madiba yagera muri Canada, yahasohoreye indirimbo imwe yiswe ‘I love You’, ubu iri mu ndirimbo nshyashya ziri gucurangwa cyane hano mu Rwanda.
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Hhhhhhhh ibi narimbitegereje ahubwo byaratinze,kuko burya amaso yacu abona hakirikare
Ni umukino wurukundo rwiki gihe nabo bawinjiyemo reka turebe ibizakurikiraho nyuma yo kuvugako aribibihe bituma atagaruka tuzumva ibyo azatangariza itangazamakuru rya hano murwanda
Ni umukino wurukundo rwiki gihe nabo bawinjiyemo reka turebe ibizakurikiraho nyuma yo kuvugako aribibihe bituma atagaruka tuzumva ibyo azatangariza itangazamakuru rya hano murwanda
Mbabajwe na Judith wamuzanye yizeye ko bazabana. Safi yagiye kuri police ngo atangire yubake report igaragazako ari kuba abused. Azasubirayo nubutaha gutyo gutyo kugira ngo niyaka divorce bizagaragare ko hari history ya abuse. Hari amategeko arengera abantu barikuba abused naba partners babo babacontrola bitwaje ko babazanye. Poor girl who has to go through that.Iyo ahava mumahoro atarinze kumujyana kuri police kuko ashobora kumushyira mu bibazo kandi wenda anamubeshyera.
Safi ni umuhanga cyane azi kubaka ikiraro!Yari kugera muri kiriya gihugu ate iyo adashaka uwo basezerana ubayo ngo amwuririreho?!Uyu mutype ni umuhanga cyane.Ndamwemeye.
Ubundi byapfuye Kare kose umugabo iyo yashakaga umugore niwe umusanga none iby’ubu rimwe na rimwe siko bigenda
usanze umugore agomba kumucecekesha nta kundi niwe wagushatse
Esubundi safi numugore bari baryarana umwana
Nyine nabi ubwo bashaka gutandukana
SAFI wasang
adashaka kubana na judith akab
ariyo mpamvu agiye canada, maze azishakire undi! murakoz!Nubundi njye nabonaga ntagihe bizamara rwose pe.
Gs icyambere nurukundo ibindi biza nyuma,
Mbona safi yarakurikiye amafaranga kuri Judith kbx.
Gs bihangane kd imana ibigemo🙏