Haracyibazwa icyateye abahanzi bo muri Wasafi gusiba indirimbo bakoranye na Meddy

Mu gihe indirimbo ‘we don’t care’ umuhanzi Meddy w’Umunyarwanda yakoranye na RJ The DJ na Rayvanny bakorera mu nzu y’umuziki ya Wasafi izwi muri Tanzaniya ya Diamond yari imaze kujya hanze, Meddy yatunguwe n’uko yaje guhita isibwa ku rubuga rwa YouTube.

Video y'indirimbo ‘We don't care' yari imaze kujya hanze
Video y’indirimbo ‘We don’t care’ yari imaze kujya hanze

Umuhanzi Meddy akibibona yahise ashyira utumenyetso kuri instagram twerekana ko atunguwe no kuba indirimbo ye yasibwe.

Abantu batandukanye ku mbuga nkoranyambaga bahise barya karungu batangira kuvuga ko batishimiye ibyakozwe n’abantu ba Wasafi, ndetse bamwe babifata nko gusuzugura umuhanzi Meddy.

Birakekwa ko bashobora kuba bapfuye amafaranga batishyuwe mbere y’uko indirimbo ijya hanze, cyangwa se ko yaba yashyizwe hanze mbere y’igihe bumvikanye, gusa kugeza ubu nta ruhande ruragira icyo rutangaza ku kuba abantu bo muri Wasafi basibye indirimbo nshya bakoranye na Meddy.

Mu masaha make ashize, Meddy yaje kwandika kuri Instagram ko indirimbo yakoranye n’abo bahanzi yasubiye kuri YouTube, ndetse avuga ko hari habayeho ikibazo cya tekiniki.

Yanditse ati “Twari twagize akabazo kari Technical (ka tekiniki), ariko ibintu byatunganye. Mwakoze kutwihanganira".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka