Gusangira urubyiniro na Shaggy ni ibintu birenze - Bruce Melodie

Nyuma yo kubura amafaranga yo kujya mu gitaramo cya Shaggy igihe yazaga mu Rwanda mu mwaka wa 2008, Bruce Melodie yahuriye ku rubyiniro na we muri Amerika.

Bruce Melodie yaserutse yambaye idarapo ry'u Rwanda
Bruce Melodie yaserutse yambaye idarapo ry’u Rwanda

Bwa mbere Bruce Melodie ageze muri Leta zunze ubumwe za Amerika yagiye mu gitaramo cya iHeartRadio Jingle Ball aho yahuriye n’umunya Jamaica Shaggy ku rubyiniro rumwe baririmba indirimbo “When she is around” ikaba ari remix y’indirimbo ya Bruce Melodie yitwa ‘Funga macho’.

Aganira n’itangazamkuru Bruce Melodie yagize ati “kuba uyu munsi nsangira urubyiniro n’umuhanzi nka Shaggy ni ibintu birenze sinzi uko nabivuga kandi namwe sinzi ko mwabyumva. Gusa birandenze kuko inzozi zanjye zibaye impamo”.

Melodie yunzemo ati“Shaggy yaje mu Rwanda muri 2008 njya mu gitaramo cye nta mafaranga yo kwishyura itike ngo ninjire mfite. Ariko uyu duhuriye ku rubyiniro, turaririmbana. Iki ni ikigaragaza ko nta kidashoboka.”

Iki gitaramo cyabereye muri Dickies Arena muri Dallas kitabiriwe n’abantu ibihumbi 14, ndetse cyari kinarimo abandi bahanzi nka AleXa, Paul Russell, Big Time Rush, P1Harmony.

Kuririmbana na Shaggy ni inzozi zabaye impamo
Kuririmbana na Shaggy ni inzozi zabaye impamo

Nyuma yo gutarama muri Dallas, Bruce Melodie azaririmba mu gitaramo cya Global citizen kizabera I Kigali kuwa 6 Ukuboza muri BK Arena ahazaba hari umuraperi ukomeye ku isi Kendrick Lamar. Nyuma yaho azasubira muri America I Miami mu kindi gitaramo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka