Gupfusha umubyeyi byahagaritse Mighty Popo gusohora indirimbo

Umuhanzi Murigande Jacques uzwi nka Mighty Popo unayobora ishuri rya Mizika rya Nyundo, yasohoye indirimbo nyuma y’imyaka icyenda adakora indirimbo. Impamvu nyamukuru ikaba ari ibyago yagize byo kubura umubyeyi we wajyaga umufasha kwandika no kunonosora indirimbo za Kinyarwanda, bikiyongeraho inshingano zo kuyobora ishuri na zo zitari zimworoheye.

Ngo agiye kujya asohora indirimbo buri mezi atatu (Photo:Internet)
Ngo agiye kujya asohora indirimbo buri mezi atatu (Photo:Internet)

Ubwo yasohoraga indirimbo yise “Rwagasabo Baraka” Mighty Popo yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ko impamvu yari amaze iminsi adashyira hanze indirimbo byatewe n’ibyago yagize byo kubura umubyeyi.

Yaragize ati “Umubyeyi wanjye Kazayire Marisiyana, namuburiye mu mahanga ariko tuza kumushyingura mu Rwanda, kandi ni we wamfashaga kwandika indirimbo za Kinyarwanda no kuzinonosora biba nk’ibinkozeho”.

Popo avuga ko akimara kubura uyu mubyeyi, yagumye mu Rwanda abanza kwiha akaruhuko gato adakora umuziki, ahita anatangira akazi ko kuyobora ishuri ry’umuziki rya Nyundo, ibi ngo bikaba byaratumye adakomeza gusohora indirimbo nk’uko bisanzwe.

Agira ati “Kuyobora iri shuri ni ibintu mparira umwanya wanjye wose, hamwe n’ibitekerezo byose kugirango rigende neza. Na n’ubu ni ko mbikora, uretse ko nabonye aka kanya gato katewe na Covid-19 mbasha gusohora indirimbo kwa Clement (Umuyobizi wa Kina Music).

Mu gukora iyi ndirimbo, Might Popo yisunze inzu ya Kina Music inakoramo Igor Mabano wabaye umunyeshuri we, hamwe na Clement ni bo bamukoreye iyi ndirimbo, ni na bo bazakora izindi ndirimbo zizakurikiraho.

Gahunda afite ngo ni uko buri mezi atatu azajya ashyira hanze indirimbo imwe, ku buryo mu myaka nk’ibiri yazaba yarangije gusohora umuzingo, nubwo atigeze atangaza igihe uyu muzingo yazawusohorera.

Jacques Muligande, ukoresha izina rya Might Popo, ni umunyamuziki wakoreye umuziki we mu Burundi no muri Canada, ubu akaba asigaye afata umwanya munini mu gutanga amasomo no kuyobora ishuri ryigisha umuziki n’ubugeni rya Nyundo.

Mighty Popo kandi ni na we utegura iserukiramuco rukumbi riba mu Rwanda ryitwa ‘Kigali Up Festival’.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka