Gucuranga umuziki w’iwacu ni byo bizawambutsa imipaka - Alain Muku

Mukurarinda Alain, umunyamuziki akaba n’umunyamategeko uzwi nka Alain Muku, asanga umuziki nyarwanda udidizwa n’uko hadakoreshwa ibicurangisho n’injyana gakondo mu muziki wo mu Rwanda, kuko umuco wo gucuranga nk’ibyahandi bidatanga isura nyayo y’umuco n’umwimerere by’ibihangano nyarwanda.

Umuhanzi Alain Muku ngo umuziki nyarwanda niwo wagera kure
Umuhanzi Alain Muku ngo umuziki nyarwanda niwo wagera kure

Mu gihe bamwe mu bahanzi bakunze kumvikana ko bishimira aho umuziki w’u Rwanda ugeze utera imbere, Alain Muku we si ko abibona.
Avuga ko n’ubwo hari ababibona uko, umuziki nyarwanda utarenga umutaru ahanini bishingiye ku kuba abahanzi bo mu Rwanda bakururwa n’iby’ahandi kurusha gakondo yabo.

Agira ati ”Dufata injyana z’ahandi tukabishyira mu Kinyarwanda, ibyo byose bifite umwimerere wabyo naho bituruka. Ariko dufashe umuduri cyangwa icyembe tukabicurangisha mu buryo bwiza, ndahamya ko abashaka iyo njyana ikozwe neza, aho baba bari hose baza hano mu Rwanda. Wareba nk’indirimbo ya Nsengiyumva (mariya jani) irakunzwe, kuki abahanzi tudakora kuriya”.

Yakomeje avuga ko abahanzi bagomba kumenya abo bahangira, bakamenya ko bwambere na mbere ari abanyagihugu, bakabakundisha ibicurangisho gakondo byabo ndetse n’injyana gakondo.

Agira ati ”iyo urebye nkahano muri Afurika muri Congo, Cote d’ivoire, Nigeria n’ahandi usanga bose baririmba injyana yabo bagerageza kujyanisha n’igihe kigezweho. Ibanza gukundwa n’abanyagihugu noneho ikabona igasakara amahanga yose”.

Nyuma yo kubona ko mu maserukiramuco y’umuziki mpuzamahanga abanyarwanda badakunze kugaragara bayitabira, ishuri ry’umuziki rya Nyundo mu byo bigisha bashyizemo amasomo ajyanye n’ibicurangisho gakondo.

Murigande Jacques (Mighty Popo) uyobora iri shuli aganira na Kigali Today yagize ati ”ubu twatangiye kwigisha inanga, umuduri, icyembe, ikondera n’umwirongi, kuko ari bimwe mu bicurangisho biranga umuco nyarwanda, kandi bigatanga umuziki w’umwimerere wacu. Ariko ibi byose bisaba ko abanyarwanda babanza gukunda iby’iwabo. Yego n’injyana z’ahandi ntacyo zitwaye”.

Mu gihe kiri imbere, ishuli ry’umuziki rirateganya gushyira ingufu mu kwigisha ibicurangisho gakondo ku buryo umuziki nyarwanda ugera kurwego rushimishije.

Mu ruhando mpuzamahanga hari abanyamuziki bamenyekanye kubera gukoresha ibikoresho gakondo bakabijyanisha n’igihe, harimo ba Ismail Lo, Anjelique Kidjo, Coumba Gawilo S, Magic System, Tiken Jah Fakoly n’abandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo Mukurarinda avuga ni ukuri. Najye nshyigikiye ko abacuranga indirimbo nyarwanda bajya bashyiramo n’ibikoresho bya kinyarwanda nk’umuduri, icyembe, n’inanga. Nkunda kumva za ndirimbo z’impala ziri kuri Volume No9.Ibikoresho bakoresheje bivanzemo ibya gakondo,iyo wumva izo ndirimbo wumva ziryoshye. Hari n’iyi Mukurarinda yadashije wa Musaza uririmba ngo Maria , ni ndayikunda cyane, akomereze aho afashe abahanzi bacu, nibyo bizageza umuziki wacu, kure, kuko kugeza ubu abacuranze Guitare na Synthetiseur bigana za Hiphop, za Lumba, Zouk na za League bigana iby’ahandi ntacyo byatanze kuko badashobora kurusha ababihanze kimwe n’uko nta banyamahanga bashobora kuturusha umushayayo n’ikinimba by’iwacu. Courage Mukurarinda.

mvmbmbm yanditse ku itariki ya: 31-01-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka