Godfather Production yemeye gukorana n’abahanzi nyarwanda ku giciro gito

Mu rugendo rw’iminsi itatu mu Rwanda, Umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya Godfather yabashije gusura zimwe mu nzu z’umuziki asiga asezeranyije ko azagaruka nyuma y’ukwezi kumwe aje gukorana na bamwe mu bahanzi barimo Bruce Melodie na Alyn Sano.

Mike Ogoke (wambaye ingofero) ubwo yari mu Rwanda, yasuye inzu ifasha abahanzi ya The Mane bagirana ibiganiro
Mike Ogoke (wambaye ingofero) ubwo yari mu Rwanda, yasuye inzu ifasha abahanzi ya The Mane bagirana ibiganiro

Mike Ogoke, umuyobozi wa Godfather productions avuga ko yaje mu Rwanda kuko ari ahantu abona hari impano kandi amahanga atarabona ku rwego ruhagije.

Kuri gahunda yari afite kandi harimo no kuganira n’inzu zifasha abahanzi, akaba ari yo mpamvu yaganiriye na The Mane, bumvikana uburyo bakorana. Godfather yemeye ko baramutse bashyize hamwe abahanzi nka bane akabakorera hamwe yabaca nk’ibihumbi 10 by’amadolari ya Amerika (10,000$), ni ukuvuga amanyarwanda agera muri miliyoni icyenda (9,000,000frw).

Ni mu gihe umuhanzi bamukoreye ku giti cye ngo atajya munsi y’ibihumbi bitanu by’Amadolari (5,000$) ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni enye n’ibihumbi 600 (4,600,000frw).

Aya mafaranga ku Ikompanyi nka Godfather production ni make cyane kuko mu busanzwe itajya iyakorera ariko ku muhanzi nyarwanda ni menshi, kuko ubusanzwe abahanzi barangiza gukora indirimbo batageze mu cya kabiri cyayo.
Gusa akarusho karimo ni uko Godfather production yabemereye ko izabafasha kumenyekanisha indirimbo zabo.

Mike Ogoke yiyemeje kuza mu Rwanda mu rwego rwo kwagura imikoranire ye n'abahanzi
Mike Ogoke yiyemeje kuza mu Rwanda mu rwego rwo kwagura imikoranire ye n’abahanzi

Mike Ogoke ari mu Rwanda yavuze ko indirimbo nka Katerina ya Bruce Melodie ari indirimbo nziza ikoze neza n’uwayiririmbye ari umuhanga avuga ko yaburaga kumenyakana birenzeho.

Yagarutse no ku ndirimbo For Us ya Alyn Sano imaze iminsi mike hanze ikunzwe n’abatari bake na yo avuga ko ari indirimbo nziza kimwe na Katarina ko zibura kumenyekana.

Iyo nzu itunganya umuziki (Godfather productions) ni cyo kigo kinini gikora bene ibyo bikorwa ku mugabane wa Afurika, kikaba gifite icyicaro muri Afurika y’Epfo.

Bibanda ku gukora indirimbo z’amajwi n’amashusho, amafilimi, amatangazo ndetse n’ibiganiro byamamaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka