Godfather ije gufasha abahanzi nyarwanda kwegukana ibihembo bya BET na MTV

Umuyobozi w’inzu itunganya umuziki yitwa Godfather yageze mu Rwanda agamije kureba impano ziri mu muziki nyarwanda no kuzifasha gutera imbere zikamamara ku rwego rw’isi.

Umuyobozi mukuru wa Godfather, Michael Ogoke (ibumoso) yageze kuri KT Radio aganira n'abanyamakuru Kamanzi Natasha na Shyaka Andrew
Umuyobozi mukuru wa Godfather, Michael Ogoke (ibumoso) yageze kuri KT Radio aganira n’abanyamakuru Kamanzi Natasha na Shyaka Andrew

Ibihembo ngarukamwaka bya BET bitangwa na Televiziyo yo muri Amerika yitwa ‘Black Entertainment Television’ bigiramo icyiciro cy’ibihembo bihabwa abahanzi beza bo ku mugabane wa Afurika.

Umuhanzi Wizkid wo muri Nigeria yaciye agahigo ko kwegukana ibyo bihembo inshuro ebyiri (muri 2012 na 2017).

Mu bandi babihawe harimo Eddy Kenzo (Uganda), Rayvany (Tanzania), D’Banj (Nigeria), Burna Boy (Nigeria), 2Face (Nigeria), Davido (Nigeria), Sarkodie (Ghana), Ice Prince (Nigeria), Stonebwoy (Ghana), na Black Coffee wo muri Afurika y’Epfo.

Abegukanye ibi bihembo biganjemo abo muri Nigeria, benshi muri bo bakaba bakorana n’iyo nzu itunganya umuziki.

Ibihembo byitwa ‘MTV Africa Music Awards (bizwi na none ku izina rya MAMAs) byatangijwe muri 2008 bigamije guteza imbere umuziki wo muri Afurika.

Abahanzi bo muri Afurika baba bafite inzozi zo kuzegukana ibyo bihembo bifatwa nka bimwe mu bikomeye bihabwa abahanzi bo muri Afurika.

Abahanzi b’Abanyafurika kandi bifuza kubyegukana kuko bizamura izina ryabo bakarushaho kwamamara, bityo abantu n’amasosiyete bagashaka abo bahanzi kugira ngo babe bagirana amasezerano y’imikoranire.

Ubwo yari muri Studio ya KT Radio tariki 15 Ukwakira 2019, Umuyobozi mukuru wa Godfather witwa Michael Ogoke yahamije ko biteguye gufasha abahanzi bo mu Rwanda kwamamara ku rwego mpuzamahanga.

Michael Ogoke yavuze ko afite ubushobozi bwo gufasha abo bahanzi ashingiye ku kuba afitanye imikoranire na ba nyiri amakompanyi ateza imbere umuziki afite n’ibitangazamakuru nka MTV na Trace.

Yagize ati “Nyuma yo guhura na bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda,ndababwiza ukuri ko bitarenze mu Gushyingo umwaka utaha, umwe mu bahanzi nyarwanda azaba afite igihembo cyo ku rwego mpuzamahanga kuko ibyo nabikoze mu bihugu nka Kenya na Uganda. Ubu rero Abanyarwanda ni mwe mugezweho.”

Mu bihe byashize iyo nzu y’umuziki ya Godfather yakoranaga n’abahanzi bo muri Nigeria n’abo mu bice by’Amajyepfo ya Afurika. Ni mu gihe abandi bahanzi bo mu bindi bice cyane cyane nko muri Afurika y’Iburasirazuba binubiraga ko ibiciro by’iyo nzu itunganya umuziki byari bihanitse, bakayishinja no kwakira abahanzi bo mu bice bimwe na bimwe, ab’ahandi ikabirengagiza.

Icyakora iyo nzu ifasha abahanzi mu kubakorera ibihangano yahinduye imikorere muri 2014, itangira kwakira n’abahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba, yibanda mu bihugu bya Kenya na Tanzania, ndetse ikorera indirimbo abahanzi barimo Diamond Platnumz na Papa Denis.

Iyo nzu ya Godfather inengwa kuba ibiciro byayo biri hejuru ndetse igatoranya abo ishaka gukorana na bo abandi ikabirengagiza, igashyira imbere cyane cyane abahanzi bo muri Nigeria.

Michael Ogoke avuga ko ibyo abo bantu bavuga nta shingiro bifite ahubwo ko ari ababa bashaka gusebanya.

Yagize ati “Dushishikajwe no kugeza umuziki w’Abanyafurika ku rwego mpuzamahanga. Sinzi impamvu abantu batekereza gutyo. Icyakora kuri twe dukorana n’abahanzi dushingiye ku byo aririmba ndetse n’ubuhanga afite mu muziki.”

“Rero hano mu Rwanda tuzakorana n’abatunganya umuziki bo muri iki gihugu kugira ngo na bo babone ku nyungu yacu. Ntidushaka gutwara amafaranga yose muri Nigeria.”

Michael Ogote washinze Godfather akaba ari na we uyiyobora, yasobanuye ko abahanzi bo mu Rwanda ari bo batahiwe kugira ngo bamamare ku isi ndetse begukane ibihembo bikomeye ku rwego mpuzamahanga
Michael Ogote washinze Godfather akaba ari na we uyiyobora, yasobanuye ko abahanzi bo mu Rwanda ari bo batahiwe kugira ngo bamamare ku isi ndetse begukane ibihembo bikomeye ku rwego mpuzamahanga

Abajijwe ku biciro, Micheal Ogoke uyobora Godfather yavuze ko yiteguye kuvugana na buri wese waza agana Godfather kuko bashobora kumwakira bitewe n’uko ahagaze. Yatanze urugero nk’aho bakoze video y’ibihumbi 15 by’Amadolari ya Amerika angana na miliyoni 14 mu mafaranga y’u Rwanda, hakaba izo bakoze ku bihumbi 200 by’Amadolari, ni ukuvuga abarirwa muri miliyoni 186 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yanavuze ko bashobora gukora Video ku bihumbi bitanu by’amadolari, ni ukuvuga asaga gato miliyoni enye n’igice z’amafaranga y’u Rwanda, cyangwa umuhanzi bakaba banamukorera amashusho y’indirimbo ku buntu bitewe n’amasezerano bafitanye.

Umuhanzi bakoranye indirimbo ngo bamufasha gutanga indirimbo ze kuri televiziyo zikomeye nka Trace Music (Micheal Ogoke afitemo imigabane), MTV n’izindi.

Ogoke yavuze ko baje gukorana n’abahanzi nyarwanda ngo barebe uko bateza imbere umuziki nyarwanda, mu gukorana abo azajya yifashisha bakaba ari Abanyarwanda kandi akorere mu Rwanda. Icyo yazana ngo ni ibikoresho byaba bikenewe cyangwa abandi bakozi mu gihe ari ngombwa.

Ku ikubitiro, iyo nzu itunganya umuziki irateganya gutangira gukorana n’abahanzi b’Abanyarwanda barimo Bruce Melodie, France, Meddy, Alyn Sano na Deejay Pius.

Inzu ya Godfather yakoranye n’abandi bahanzi bamamaye. Abo ni nka P-Square, Davido, Diamond Platnumz, D’Banj, Akon na Rick Ross.
Michael Ogoke wayitangije akaba ari na we muyobozi wayo mukuru, azwiho kuba ari rwiyemezamirimo ufite intego yo guteza imbere Abanyafurika abinyujije mu itangazamakuru n’imyidagaduro.

Yizera ko Afurika ifite byinshi yasangiza isi, akizera kandi ko igihe ari iki kugira ngo Afurika na yo igaragaze ko ishoboye.

Iyo nzu itunganya umuziki (Godfather productions) ni cyo kigo kinini gikora bene ibyo bikorwa ku mugabane wa Afurika, kikaba gifite icyicaro muri Afurika y’Epfo.

Bibanda ku gukora indirimbo z’amajwi n’amashusho, amafilimi, amatangazo ndetse n’ibiganiro byamamaza.

Godfather yatsindiye ibihembo bitandukanye haba ku mugabane wa Afurika no hanze ya Afurika, by’umwihariko ishimirwa uruhare rwayo mu guteza imbere umuziki wo muri Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka