Ghetto Kids ntiyahiriwe mu irushanwa rya ‘Britain’s Got Talent’

Itsinda ry’abana b’ababyinnyi babigize umwuga ryo muri Uganda, Ghetto Kids, ryahabwaga amahirwe yo kwegukana irushanwa ry’abanyempano rya Britain’s Got Talent ntiryahiriwe.

Ghetto Kids
Ghetto Kids

Ibirori bisoza iri rushanwa byabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 4 Kamena 2023, aho aba bana bahigitswe n’abarimo umunyarwenya Viggo Venn.

Mu ijoro ryo ku ya 31 Gicurasi 2023 nibwo itsinda rya Ghetto Kids, ryakoze amateka rigera mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa, ndetse ni naryo ryanahabwaga amahirwe mu bandi bari bahatanye.

Itsinda ry’abana batandatu bafite hagati y’imyaka itandatu na 13, bose bakomoka mu miryango ikennye mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala, aho bakiriwe ndetse bagafashwa n’usanzwe abitaho mu buzima bwabo bwa buri munsi, ubu akaba ari we ubigisha kubyina, Dauda Kavuma.

Ghetto Kids yari mu 10 bahataniraga iri rushanwa, yaje guhigikwa n’Umunyarwenya Viggo Venn w’imyaka 33 ukomoka muri Norvège weryegukanye, Umubyinnyi witwa Liliana Clifton w’imyaka 13 y’amavuko yaje ku mwanya wa kabiri n’aho umunyabufindo Cillian O’Connor w’imyaka 14 aza ku mwanya wa gatatu.

Aba bana bafashe umwanya bashimira abafana batahwemye kubagaragariza urukundo muri iri rushanwa.

Viggo Venn yahembwe angana $313,000 arenga miliyoni 350 uyashyize mu Mafaranga y’u Rwanda, ndetse akaba azataramira imbere y’abagize umuryango w’Ubwami bw’u Bwongereza, mu birori bya Royal Variety Performance.

Aba bana bakoze amateka yo kugera mu cyiciro cya nyuma, ubwo bahabwaga ‘Golden buzzer’ n’umwe mu bagize akanama gatanga amanota, ndetse bibahesha amahirwe yo kugera mu cyiciro cya nyuma cya BGT.

Viggo Venn wegukanye Britain's Got Talent
Viggo Venn wegukanye Britain’s Got Talent

Ghetto Kids mbere yo kwitabira Britain’s Got Talent, yari imaze kwigarurira imitima ya benshi binyuze mu mbyino iri tsinda rigaragaramo, zimaze kurebwa n’amamiliyoni kuri YouTube.

Aba bana bagiye bagaragara kandi mu mashusho y’indirimbo zitandukanye z’abahanzi bakomeye harimo indirimbo ‘Unforgettable’, y’umuraperi w’icyamamare w’Umunyamerika, French Montana afatanyije na Swae Lee mu 2017.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka