Gangnam Style niyo ndirimbo yasuwe n’abantu benshi mu mezi atanu ashize kuri Youtube

Indirimbo Gangnam Style y’Umunyakorera y’Epfo niyo imaze guca agahigo mu mezi atanu ashize mu kuba imaze gusurwa n’abantu benshi. Imaze gusurwa n’abagera kuri miliyari ku rubuga rwa Youtube, nkuko bitangwazwa n’abanyiri uru rubuga.

Indirmbo ya PSY, ubusanzwe yitwa Park Jae-Sang’s Giddy, yakunzwe kubera imibyinire igaragaramo. Ubuyobozi bwa Youtube buvuga ko aribwo bwa mbere indirimbo yakundwa igasurwa kuri uru rwego iyi ndirimbo yagezeho.

Ubuyobozi bwa Youtube buvuga ko uretse Gangnam Style, indi ndirimbo yakunzwe cyane ari indirimbo ya Justin Bieber yitwa “Baby”, yashoboye gusurwa inshuro miliyoni 800.

Uko injyana ya Gangnam Style ibyinwa.
Uko injyana ya Gangnam Style ibyinwa.

Indirimbo Gangnam Style yageze kuri youtube tariki 15/07/2012, bigaragara ko nibura buri kwezi yasurwaga na miliyoni 200, mu gihe Park Jae-sang’s giddy atari yarigeze akundwa kuri uru rubuga, nk’uko ubuyobozi bwa youtube bubitangaza.

Ubuyobozi bwa Google buvuga ko iyi ndirimbo yabaye iya kabiri muri uyu mwaka yagurishijwe igashakishwa cyane, nyuma y’indirimbo za Whitney Houston zakunzwe zigashakishwa aho amariye kwitaba Imana mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka