Gakondo Group iri gutegura igitaramo cyo kwibuka Umusaza Athanase Sentore
Amakuru dukesha Jules Sentore umwe mu bagize Gakondo Group akaba n’umwuzukuru wa Athanase Sentore ni uko ku itariki 03/04/2013 aribwo hazaba igitaramo cyo kwibuka Athanase Sentore.
Nubwo tariki 21/03/2013 aribwo umwaka wuzuye Sentore yitabye Imana, nta kintu cyihariye cyo kumwibuka cyakozwe ngo kuko kuri uwo munsi buri wese yamwibutse mu buryo bwe.

Jules Sentore yagize ati: “kuri uyu munsi yujuje umwaka atuvuyemo nta kintu kihariye twakoze kuko buri wese yamwibutse ku giti cye mu buryo bwe ahubwo umunsi twateguriye kuzamwibukira hamwe ni tariki 03/04/2013 tukaba tukiri kubitegura, turacyari kureba abahanzi banyuranye bazadufasha... ”.
Iki gitaramo cyo kwibuka umusaza Jules Sentore kizabera ku Ishyo Art. Ibijyanye n’amasaha n’abandi bahanzi bazafatanya na Gakondo Group tuzabibatangariza vuba.

Bamwe mu bahanzi bagize Gakondo Group harimo Masamba Intore ari nawe uyikuriye, Jules Sentore, Daniel Ngarukiye, Habumuremyi Emmanuel, Ngabo Michel, Lionel Nkirane n’abandi.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|