Gaby Kamanzi asaba ko abantu bamukuraho igitutu cyo gushaka umugabo (Video)

Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana Irene Ingabire Kamanzi, ukoresha izina rya Gaby Kamanzi, yasabye ko abantu bahagarika kumushyira ku gitutu cyo gushaka umugabo.

Gaby Kamanzi
Gaby Kamanzi

Gaby yavuze ko atazongera gusubiza ibibazo bijyanye n’ubuzima bwe mu rukundo, asaba ko abantu barekera aho kumuhatira gushaka umugabo, kuko we yumva igihe kitaragera kandi akaba agifite ibyo ahugiyemo.

Uwo muhanzi wifitemo impano yo kuririmba neza, yabaye nk’uhinduka, ubwo yari mu kiganiro kuri KT Radio, Radio ya Kigali Today ku wa Gatatu tariki 14 Nyakanga 2021, ubwo umwe mu bakurikiye ikiganiro yari amubajije igihe ateganya kuba yashinga urugo akagira umuryango na cyane ko yamaze kugera kuri byinshi mu buhanzi bwe amazemo imyaka .

Yagize ati “Abantu bagombye kureka kujya bambaza niba mfite umusore cyangwa umugabo dukundana, kuko ibyo numva ari iby’ubuzima bwite bw’umuntu. Igihe nikigera bazabibona ku mbuga nkoranyambaga, ariko icyo nitayeho cyane ni umuziki wanjye”.

Ati “Mu by’ukuri numva ndambiwe abantu banshyiraho igitutu cyo gushaka. Nakira ubutumwa bugufi buri munsi bw’abagabo bansaba gusohoka na nomero”.

Mu bantu bagiye babaza Gaby impamvu adashaka umugabo, ngo hari n’abateraga intambwe bakamusaba urukundo bakeka ko yaba yarabuze umugabo mu buzima bwe. Icyakora uwo muhanzi we avuga ko ibijyanye n’urushako ari ubuzima bwite bw’umuntu.

Gaby yari yaje kuri KT Radio aje kuvuga ku ndirimbo ye nshya yise “Day by Day” aherutse gusohora ifite n’amashusho yayo (audio and visuals).

Gaby Kamanzi ni umwe mu bahanzikazi baririmba neza indirimbo zihimbaza Imana
Gaby Kamanzi ni umwe mu bahanzikazi baririmba neza indirimbo zihimbaza Imana

Kamanzi arimo gutunganya ‘album’ ye ya kabiri izaba iriho indirimbo 15, harimo izo yakoranye n’abandi bahanzi batandukanye bo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba, ikazaba iriho indirimbo ziri mu ndimi zitandukanye harimo Igiswayire, Icyongereza, Ikinyarwanda n’Ilingala.

Inkuru ya KT Press ivuga ko hari hashize imyaka itandatu nta Album Kamanzi asohoye kuko yarimo atembera hirya no hino ku Isi, bisa n’aho yagabanyije iby’umuziki.

Irene Ingabire Kamanzi yavutse ku itariki 12 Kamena 1981, avukira ahitwa i Lubumbashi, mu Ntara ya Katanga muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu muryango w’abana batandatu. Ni umwana wa gatanu iwabo, akaba yaravukiye mu muryango w’abaririmbyi, ibyo bikaba byaramufashije mu buhanzi bwe.

Mu gihe Gaby yari afite imyaka 9 y’amavuko, yatangiye kugaragaza impano ye mu kuririmba, kuko yasubiragamo indirimbo basaza be baririmbaga, nyuma iyo mpano aza kuyikomeza mu kigo cy’ishuri cya Saint Esprit Nyanza yiga mu 1997 , muri ‘Singiza Ministries’ nyuma yo kwakira agakiza.

Gaby yasohoye indirimbo ye ya mbere mu 2003, ayita “Sauveur” mu 2004 yakoranye n’Umuhanzi w’Umurundi witwa Willy Uwizeye kuri ‘album’ ye, nyuma mu 2005 akorana n’uwitwa Richard Ngendahayo kuri ‘album’ ye.

Kamanzi kandi yabaye no mu itsinda ry’abahanzi ryitwaga “The Sisters” ryari ririmo na Aline Gahongayire na Tonzi.

Gaby yize muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK) aho yigaga ibyijyanye n’icungamutungo, akaba yaragenze mu bihugu bitandukanye ku Isi abwiriza ijambo ry’Imana binyuze mu ndirimbo ze.

Kamanzi yamenyekanye cyane mu ruhando rwa muzika mu 2012, binyuze mu ndirimbo ye yise ‘Amahoro’ kuko yakunzwe cyane hirya no hino mu gihugu, ndetse igacurangwa cyane kuri za radio zitandukanye.

Reba ikiganiro Gaby Kamanzi yagiranye na KT Radio muri iyi Video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ibisa birasabirana,ntakwitugatuga,ntakwironderera.Umwiza atangwa n’imana nzima.No worries!

Arakaza J.C yanditse ku itariki ya: 29-07-2021  →  Musubize

Nagire atwereke ibirori wana. Awache blague!!..

Enock yanditse ku itariki ya: 19-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka