Fireman yarekuwe by’agateganyo ngo aburane ari hanze

Urukiko rwa gisirikare rwarekuye by’agateganyo Uwimana Francis uzwi nka Fireman waregwaga icyaha cy’ubufatanyacyaha mu gukubita no kuvuna umwe mu bo bagororanwaga Iwawa, bikavugwa ko yafatanyije na Cpl Murwanashyaka Modeste wigishaga bagakubita Gisubizo Fabien bakamuvuna urubavu.

Fireman nk’umusivili, yafungiwe muri gereza ya gisirikare kubera ko uwo bacyeka ko bakoranye icyaha ari umusirikare bituma bose bafungirwa muri gereza ya gisirikare banaburanira mu rukiko rwa gisirikare.

Ku wa 6 Mutarama 2020, urukiko rwa Gisirikare rwari rwategetse ko Fireman n’uwo bareganwa mu idosiye bakurikiranwa bafunze, by’umwihariko kuri Fireman ngo urukiko rwashingiye ku kuba adafite aho abarizwa hazwi ku buryo ubutabera bushobora kutamubona igihe bwamushakira.

Inshuti magara y’uyu muhanzi Jay C yatanze ingwate y’icyangombwa cy’ubutaka bwe kugira ngo yemererwe kuburana ari hanze ariko urukiko ntirwahita rwemera iyi ngwate.

Umunyamategeko wa Fireman yajuririye icyemezo cy’urukiko, bituma urukiko rwongera gutegeka ko afungurwa by’agateganyo akajya akurikiranwa ari hanze, ubu akaba yageze hanze nk’uko tubikesha inshuti ze zirimo Jay C na Bull Dogg.

Fireman yinjiye muri gereza amaze iminsi mike avuye kugororerwa Iwawa, aho yagiye muri 2018 agiye gusubizwa ku murongo nyuma yo kuganzwa n’ibiyobyabwenge, aha Iwawa akaba ari na ho bivugwa ko yakoreye ibyaha ashinjwa ubwo yari umuyobozi w’abandi bagororwa ashinzwe gukoresha akarasisi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Bakoze amakosa ,ubutabera bukore akazi KBS!

Jmv yanditse ku itariki ya: 29-01-2020  →  Musubize

@jmv, ko ubashinja wari uhari wowe se?

Dsp yanditse ku itariki ya: 29-01-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka