Fally Ipupa yihanganishije imiryango y’abantu 11 baguye mu gitaramo cye

Umuhanzi Fally Ipupa yihanganishije imiryango y’abantu 11 bapfiriye mu gitaramo yakoreye i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022.

Fally Ipupa yihanganishije imiryango y'ababuriye ubuzima mu gitaramo cye
Fally Ipupa yihanganishije imiryango y’ababuriye ubuzima mu gitaramo cye

Bivugwa ko abo bantu bazize umubyigano ukabije watumye babura umwuka. Mu bapfuye harimo n’abapolisi babiri.

Fally Ipupa ukunzwe na benshi muri Afurika no hanze ya Afurika yakoreye igitaramo i Kinshasa muri stade izwi nka ‘Stade des Martyrs’.

Amakuru dukesha ibinyamakuru bitandukanye, avuga ko izi mpfu zatewe n’umubyigano ukabije w’abashakaga kwinjira muri stade, dore ko polisi yari yahoze itera imyuka iryana mu maso kugira ngo itatanye abo bantu umubyigano ugabanuke.

Abinyujije kuri Facebook, Fally Ipupa yavuze ko yashenguwe bikomeye n’urupfu rw’abo bantu, ndetse ko yihanganisha imiryango yose y’abantu bitabye Imana”.

Yakomeje avuga ko nta kindi yakora uretse kwifuriza irihuko ridashira abitabye Imana.

Minisitiri Daniel Aselo Okito, ufite umuco mu nshingano ze, ku cyumweru yatangaje ko anenga abateguye iki gitaramo.

Yagize ati “Ikosa ndarishyira ku bateguye iki gitaramo kuko aho bagishyize Martyrs’ stadium iherereye i Kinshasa, abantu bakiriye barenze ubushobozi bw’abo igomba kwakira”.

Abaganiriye n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza ‘Reuters’, bavga ko ubusanzwe iyo stade yakira abantu 80,000, ariko ngo muri icyo gitaramo abantu babaye benshi batangira kurwanira kujya mu myanya y’icyubahiro n’indi yari yabitswe, bituma barenga umubare w’abo ikwiye kwakira.

Minisitiri Daniel Aselo Okito yavuze ko abateguye icyo gitaramo cyatumye abantu baburiramo ubuzima bwabo bagomba kubihanirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka