Ese koko Jay - Z yaba akomoka mu Rwanda?

Nyuma y’uko umuririmbyikazi w’icyamamare w’Umunyamerika Beyoncé Giselle Knowles-Carter uzwi nka Beyoncé yasohoye indirimbo avugamo ko umugabo we akomoka mu Rwanda, benshi bakomeje kwibaza ukuri kw’aya makuru.

Beyonce yaririmbye ko uyu mugabo we afite inkomoko mu rw'imisozi 1000
Beyonce yaririmbye ko uyu mugabo we afite inkomoko mu rw’imisozi 1000

Uyu uvugwa ni umuraperi w’umunyamerika Shawn Corey Knowles-Carter uzwi nka Jay - Z, umugabo w’umwirabura w’umunyamerika wavutse tariki 04 Ukuboza 1969, avukira mu mujyi wa New York mu burasirazuba bwa Leta Zunze ubumwe za Amerika.

Mu ndirimbo Beyoncé yafatanyije n’umugabo we Jay Z hamwe n’undi muririmbyi w’umunyarwenya w’umunyamerika witwa Childish Gambino, bise Mood 4 Eva, ikaba iri kuri album hamwe n’izindi ndirimbo 26 yasohoye kuri uyu wa gatandatu yise “The Lion King: The Gift” mu gika cya gatatu, Beyonce avuga amazina ye yose, akongeraho ko ari mushiki w’aba Yoruba, ubu bukaba ari ubwoko bubarirwa muri Afurika y’Uburengerazuba (Nigeria, Benin na Togo).

Akomeza avuga ko se w’abana be afite inkomoko mu Rwanda, abantu bakibaza niba koko ari ukuri cyangwa ari iby’inganzo nta kindi.

Muri iyi album, Beyoncé yiyegereje cyane Afurika, dore ko hariho indirimbo yafatanyije n’abahanzi b’abanyafurika nka Tekno, Yemi Alade, Mr Eazi, Tiwa Savage, John Kani wo muri Afurika y’Epfo na Salatiel wo muri Cameroun.
Si ibyo gusa kuko kuri iyi Album afiteho indirimbo yise Spirit, aho atangira avuga amagambo y’Igiswahili agira ati “Uishi kwa muda mrefu mfalme” bishatse kuvuga ngo urakarama mwami.

Si ibyo gusa kuko Jay – Z aririmbamo abantu nka Nelson Mandela ufatwa nk’intwari ya Afurika, akavuga ko atunze ibya mirenge nka Mansa Musa, umwami w’abami wo muri Mali, ufatwa nk’umuntu watunze byinshi kurusha abandi bose mu mateka y’isi n’ibindi.

Beyonce kandi muri iyi ndirimbo yigereranya nk’umwamikazi wa Sheba, umwe uvugwa mu mateka ko yavuye muri Afurika akajya gusura umwami Salomoni, uyu uvugwa cyane mu bitabo harimo na Bibiliya.

Benshi bavuga ko ahazaza ha Muzika y’isi hari muri Afurika. Benshi bakibaza ko ari yo mpamvu uyu muhanzi ari kugenda yiyegereza Afurika cyane kugira ngo ejo hazaza hatazamusiga.

Birashoboka cyane ko Jay – Z yaba yifitemo amaraso y’Abanyarwanda

Beyonce na Jay - Z bamaraye imyaka 11 babana nk'umugabo n'umugore, bakaba bafitanye abana batatu
Beyonce na Jay - Z bamaraye imyaka 11 babana nk’umugabo n’umugore, bakaba bafitanye abana batatu

Nk’uko amateka abisobanura, Abirabura bose bakomoka muri Amerika (African Americans), ari nabo Jay Z hamwe n’abandi bakomokamo, bakomoka muri Afurika.

Abasekuruza babo bajyanywe muri kiriya gihugu nk’abacakara bagiye gukoreshwa imirimo y’ingufu mu mu mirima y’ibisheke kuva ahagana mu w’1452, ubwo Abanyaburayi bari bamaze kuvumbura Amerika.

Bifashishije ikoranabuhanga, aba bantu bakomeje gushakisha inkomoko yabo maze, maze begera abahanga babafata ibizamini bya DNA, babaha ibirari by’aho bashobora kuba bakomoka.

Mu ntangiriro za 2016, Abanyamerika barenga miliyoni bari bamaze kwifashisha ikoranabuhanga ryitwa PBS ngo babashe kumenya inkomoko yabo.

Umuryango nk’uwa Jay –Z na Beyonce, bamwe mu bakize kurusha abandi bahanzi muri Amerika no ku isi nzima, ntiwananirwa kwishyura udufaranga duke kuri menshi batunze ariko bakazabasha kubona icyo bazabwira abana babo igihe bazababaza aho bakomoka.

Mu bindi byamamare byabashije kumenya aho bikomoka twavuga nk’umukinnyi wa Filime Chris Rock, wabwiwe n’ikoranabuhanga ko akomoka muri Cameroun, Oprah Winfrey, wigeze kuba ari we mugore w’umuherwe cyane w’umwirabura mu myaka ishize, wabwiwe ko ashobora kuba akomoka hagati ya Liberia, Cameroun cyangwa Zambia na Whoopi Goldberg wabwiwe ko ashobora kuba akomoka muri Guinee Bissau.

Hari kandi umukinnyi w’amafirime uzwi Vanessa A. Williams wabwiwe ko akomoka muri Ghana mu kigero cya 23%.

Reba lyrics video y’indirimbo Mood 4 Eva ya Beyoncé Ft Jay-Z and Childish Gambino

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

u Rwanda nigihugu gitekanye, cyubashwe mbese kiryoheye buri wese ntagitangaza kumva icyamamare nkakiriya cya rwiyitiriye.
Haracyaza nabandi kbsa.

Simeon Nzacahinyeretse. yanditse ku itariki ya: 20-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka