Eric Senderi ngo azashakira abagabo abakobwa bazamutora mu marushanwa Guma Guma
Umuhanzi Eric Senderi ubu uri mu bahanzi 11 bari guhatanira kwegukana insinzi ya Primus Guma Guma Super Star 3, ngo yiteguye gushakira abagabo abakobwa bababuze bazamutora.
Mu kiganiro twagiranye n’uyu muhanzi ubwo yadutangarizaga aya makuru yagize ati: “Mfite gahunda yo gushakira abagabo abakobwa bababuze bazantora kugira ngo ibyishimo nzaba mfite natowe nabo bazabe bishimye bafite abagabo...”.
Yakomeje avuga ko n’abasore babuze abageni azababera umuranga. Ubwo twamubazaga icyo azamarira abasore yagize ati: “birumvikana ko niba nzashakira abakobwa abagabo, abasore nabo nzabashakira abagore...ntabwo ari uguhuza abantu babonetse bose ahubwo nzababera umuranga kuko mfite abafana benshi kandi b’imico myiza, abo nibo nzahuza bagakundana...”.

Senderi urangwa na numero 7 muri Guma Guma, yakomeje atangaza ko yamaze gusinyana amasezerano na Rayon Sports yo kuzayigurira abakinnyi naramuka yegukanye PGGSS3.
Senderi ni umwe mu bahanzi barimo kugaragaza imbaraga zidasanzwe mu kwiyegereza abafana ba Rayon Sports, abakunzi be ndetse n’abandi bari basanzwe batari abakunzi be.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|