Eliazar Ndayisabye yasohoye indirimbo ishimira Imana yarokoye umuvandimwe we

Umuhanzi Eliazar Ndayisabye yasohoye indirimbo yise ‘Imana ni yo nkuru’, ashimira Imana irokora abantu mu bibazo byabo bitandukanye, kabone n’ubwo abantu baba bamaze kwiheba nta kindi cyizere bari bagifite.

Ndayisabye asanga nta kure Imana itavana umuntu
Ndayisabye asanga nta kure Imana itavana umuntu

Ndayisabye avuga ko ajya kugira iki gitekerezo, yabitewe n’umuvandimwe we wakoze impanuka ikomeye akamara igihe ari muri koma abantu bose baramaze kumusezera, ariko akaza gukira.

Yagize ati “Imana ni yo nkuru, umuvandimwe wanjye Niyonkuru Cassien yagiye muri koma amaze gukora impanuka ikomeye, amara igihe kinini ariko papa we yamusura buri gihe agataha avuze ati Imana ni yo nkuru. Byaje kurangira avuyemo ndetse aranakira”.

Eliazar Ndayisabye akimara kubona ibyo, yahumurije abantu bose bibwira ko bari mu bibazo birenze bidashobora kurangira, ko ntaho Imana itagukura.

Yagize ati “N’ubwo twakora impanuka amaraso akuzura mu muhanda, Imana ishobora kudukiza. Inkongi ishobora kumaraho ibyawe ukibwira ko byose birangiye, ubukene bukaza tugasonza nyamara inyuma yabyo hari Imana itubera ibidutunga”.

Muri iyo ndirimbo humvikanamo ijwi ry’umukobwa bayikoranye banaririmbana witwa Marie Ange.

Uyu muhanzi avuga ko amaze gukora indirimbo zirenga 700, ariko ko amaze gusohora izirenga 40 harimo nka Reka nkurate, Ntakiri mu mva, Munyangire n’izindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo rwose,Imana yakoze ibikomeye,twese twari twihebye ariko Nyagasani agirira neza Cassien,Il était très loin,ariko Nyagsani ni muzima!
May God bless your entire family,mwarakoze kwihangana!!

Christophe yanditse ku itariki ya: 25-02-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka