Ed Sheeran yatunguranye agaruka kuri Instagram

Umuhanzi w’icyamamare ku isi Ed Sheeran yatunguye abantu benshi ubwo yagarukaga ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amezi menshi atagaragara.

Ed Sheeran yaherukaga kuri Instagram mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize wa 2019, akaba yaragarutse aje kubwira abantu ko yabyaye umwana w’umukobwa.

Yavuze kenshi ko bari mu byishimo bidasanzwe n’umugore we Cherry Seaborn kuba baribarutse akana k’agakobwa ndetse ashyira hanze ifoto y’amasogisi y’ako gakobwa.

Yagize ati “Nzanywe no kubabwira ikintu gikomeye, mu cyumweru gishize tubifashijwemo n’abaganga badufashije, Cherry umugore wanjye yabyaye agakobwa keza kandi kameze neza na nyina ameze neza, turanezerewe cyane kubera umukobwa wacu Lyra Antarctica Seaborn Sheeran”.

Yakomeje agira ati “Twizere ko muzubaha ubuzima bwacu bwite, ndabakunda cyane kandi nzababwira ubwo nzongera kugaruka mu buzima busanzwe bwa gihanzi”.

Ed Sheeran ni umuhanzi ukunzwe ku isi akaba azwi mu ndirimbo nka Prefect, I don’t care, Put it all on me, Bibia yeeee n’izindi.

Uyu mukobwa ni we mwana we wa mbere yabyaranye na Cherry Seaborn.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza nibasubireyo ntamahwa

Aaron yanditse ku itariki ya: 3-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka