Dore uko bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda biteguye iminsi mikuru

Mu gihe Abanyarwanda benshi bari mu myiteguro y’iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani, bamwe mu byamamare byo mu Rwanda kimwe n’abandi, nabo bafite uburyo bizihizamo iyi minsi mikuru.

Bamwe mu bahanzi bavuze uko biteguye kwizihiza iminsi mikuru
Bamwe mu bahanzi bavuze uko biteguye kwizihiza iminsi mikuru

Bamwe mu baganiriye na Kigali Today bayitangarije ko nubwo baba bafite akazi keshi ku buryo gusangira n’inshuti n’imiryango yabo bibagora ariko ngo biteguye kubona uwo mwanya, nk’uko abakurikira babitangaza.

1. Butera Knowless, avuga ko iyi minsi azayimara ari kumwe n’umuryango we n’inshuti, gusa ko hari n’aho azaririmba.

Yagize ati "Kuri jyewe Noheri ni iy’abana, rero ngomba kubaha umwanya ngasangira na bo. Gusa nanone mfite igitaramo hano mu Mujyi wa Kigali."

Uyu muhanzikazi ukorera umuziki we mu nzu ifasha abahanzi ya Kina Music, yasoje yifuriza abakunzi be bose n’Abanyarwanda muri rusange, kuzagira Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2024.

2. Alyn Sano, aherutse no gutaramira Abanya-Namibia ku wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023, we yashimiye Imana yatumye agera kuri uyu munsi akiri muzima, avuga ko na we aba ari kumwe n’umuryango ariko mu masaha y’umugoroba agakora akazi, na ko kaba ari kenshi muri iki gihe.

Ati "Iminsi mikuru akenshi mba ndi kumwe n’umuryango wanjye dore ko ari ingezi mu buzima bwanjye, ariko nanone muri iki gihe nibwo akazi kaboneka ku bahanzi bivuze ko nyuma yo gusabana n’inshuti n’abavandimwe, nimugoraba mba mfite akazi ahantu hatandukanye, cyane mu ma hoteli akomeye muri Kigali."

Alyn Sano aherutse kwegukana igikombe cya "Best Collabo" mu bihembo bya Isango na Muzika abikesha indirimbo ye ’Say Less’, yakoranye na Fik Fameika wo muri Uganda ndetse na Sat B wo mu Burundi.

3.Gabiro Guitar, ni umwe mu bahanzi bagize ibihe byiza muri 2023, na we avuga ko iminsi mikuru akenshi isanga afite akazi kenshi, dore ko afite ibitaramo birenga 5 muri iyi minsi mikuru iri imbere. Gusa nanone yagize ko atabura uko yakwishimana n’inshuti ndetse n’abavandimwe be.
Yateguje abakunzi be indirimbo ye nshya mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2024, agasoza yifuriza abakunzi be kuzagira Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2024.

4. Director Ab Godwin, uyu ni umwe mu batunganya amashusho y’indirimbo hano mu Rwanda. Dirctor Ab Godwin yakoze Video nyishi z’abahanzi batandukanye, ngo we iminsi mikuru ya Noheri na Bonane irasanga ari kumwe n’umuryango we, kuko nigombwa cyane. Gusa nanone akaba afite akazi kenshi agomba gusoza mbere y’uko umwaka urangira. Ab Godwin na we wamaze kwinjira mu muziki amaze gushyira hanze indirimbo ye nshya yise ‘where is the love’.

5. Fire Man, Uwimana Francis wamamaye nka Fire Man ni umuraperi wakoze umuziki guhera mu itsinda rya Tuff Gang, yagize ati “Abantu benshi bazi ko abaraperi nta mwanya tubona wo gusangira n’imiryango yacu ariko si ko biri. Njyewe muri iyi minsi mikuru ya noheri na Bonane nzaba ndi kumwe n’umuryango wanjye rwose, kuko baba bankumbuye cyane kubera indi minsi umuntu aba ari gushakisha imibereho. Noheri ni umunsi mwiza wabana, rero iyo uri kumwe na bo barishima cyane. Gusa nimugoroba nk’umuhanzi mfite ahantu atandukanye nzajya gutaramira abakunzi banjye. Abakunzi banjye mbirufurije kuzagira Noheri nziza n’umwaka mushya muhire”.

6. Papa cyangwe, uyu ni umuraperi umaze kubaka izina hano mu Rwanda, yatangarije ko we buri munsi aba ari kumwe n’inshuti n’umuryango. Muri iyi minsi mikuru afite akazi kenshi dore ko kuri Noheri afite igitaramo muri Stade ya Musanze, hanyuma kuri Bonane azaba afite igitaramo mu Karere ka Rubavu. Na we yifuriza abakunzi be kuzagira Noheri nziza n’umwaka mushya muhire.

7. Fizo Mason, ni umuhazi ubarizwa mu Karere ka Musanze, uyu ari mu bahazi bakorera umuziki mu ntara bitwaye neza. Fizo Mason yavuze ko we nk’umuhanzi yiteguye neza gusoza umwaka ari kumwe n’inshuti n’umuryango we.

Yagize ati “Umwaka uba ari muremure, rero umuntu agomba gushaka igihe nk’iki akishimana n’umuryango we”. Gusa yanakomoje ku gitaramo azahuriramo n’abandi bahanzi kuri Noheri kuri stade ya Musanze, anateguza abakunzi be ko umwaka utaha agiye gukora cyane asohora indirimbo nyinshi.

8. Marina, umuhanzikazi Uwase Ingabire Marina uzwi nka Marina, uherutse gukorana indirimbo n’umuhanzi Ykee Benda wo muri Uganda, yavuze ko ibyishimo ari byose kubera iyi minsi mikuru.

Ati “Njyewe Nzaba ndi kumwe n’umuryango wanjye kuko mba mbakumbuye cyane. Abavandimwe banjye akenshi tuvugana kuri Telephone, ubu rero biba byiza iyo dusoza umwaka turi kumwe twishimana. Ikindi nabwira abakunzi banjye ni uko muri 2024 bagiye kureba Marina mu isura nshya, kuko mbafitiye byinshi mu bubiko. Muzagire Noheri nziza n’umwaka mushya muhire wa 2024”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka