Dore Imbogo: Valentine arasetsa cyane, ni umufana ukomeye wa Rick Ross (Video)

Nyiransengiyumva Valentine uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Vava umaze iminsi agaragara ku mbuga nkoranyambaga mu ndirimbo ye ‘Dore imbogo dore impala, Huhhh, Huhhhhhhh yatangaje ko mu bahanzi afana harimo na Rick Ross.

Nyiransengiyumva Valentine yari mu kiganiro kuri KT Radio hamwe na MC Tino
Nyiransengiyumva Valentine yari mu kiganiro kuri KT Radio hamwe na MC Tino

Mu kiganiro “Dunda” cya KT Radio cyatambutse ku mugoroba tariki ya 29 Nyakanga 2022 kiyobowe na MC Tino, Vava yatangaje ko afana umuhanzi Rick Ross ndetse agakunda n’umuhanzi Bruce Melodie.

Indirimbo ‘Dore imbogo, dore impala, dore imvubu...’ avuga ko yayihimbye bitewe n’uko akunda inyamaswa.

Ati “Mu busanzwe nkunda ibisimba jyewe, nzi ibiryana n’ibitaryana kandi nzi ko Impala nayegera ariko imbogo sinayegera”.

Vava abajjijwe umuhanzi yumva yemera mu bijyanye n’umuziki yahise asubiza ko ari Rick Ross yongeraho ko akunda na Bruce Melodie.

Vava aririmba ibintu bisekeje kandi bituma abantu baseka bitewe n’ibyo aririmba bigaragara ko aba abihimbye ako kanya ndetse rimwe na rimwe ukumva avanze indirimbo ugasanga ni ibintu bitangaje byuzuyemo urwenya gusa.

Ari muri Studio ya KT Radio, ntiyatinye guhita aririmba indirimbo ye akavangamo no kuririmbamo KT Radio.

MC Tino amubajije niba afite indi ndirimbo yahimbye, yabimwemereye amusaba kuyiririmba ayitangira avuga ko hari utunyamaswa twiza tuba muri Pariki y’Akagera nuko akomeza iyo ndirimbo ye avuga ati Dore Impala, dore Imbogo huuuuhhhh, huuuhhh ibintu byagaragaye ko ari indirimbo imwe nubwo we azita ko ari indirimbo ebyiri.

Vava yaje mu mujyi wa Kigali aje gushakisha imibereho kimwe n’abandi bose ariko yaje kuza kuvumbura ko ari umuhanzi,atangira kujya aririmba bituma amenyekana ku mbuga nkoranyambaga na za YouTube.

Inzozi ze ni uguhanga indirimbo nyinshi akazibyaza umusaruro akabona amafaranga yo gukora ubucuruzi.

Ku bijyanye n’abantu bavuga ko ari umunyarwenya, Vava avuga ko atajya aririmba ibintu atazi atanabonye.

Ashimira abantu bakomeje kumwamamaza harimo na nyina umubyara ukunze kumuhamagara kuri telefone amubwira ko ibyo arimo ari byiza kandi bizamugirira akamaro.

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka