Dore abaririmbye ‘We are the World’ mu 1985 bakiriho n’abapfuye

Indirimbo We are the World yakunzwe cyane hirya no hino ku isi yaririmbwe n’abahanzi benshi mu 1985, muri bo bamwe baracyariho abandi bitabye Imana.

Michael Jackson (1985 - 2009)

Nyakwigendera Michael Jackson ni umwe mu banditse indirimbo yitwa ‘We are the world’ mu 1985, mu mushinga bise ‘US for Africa’ wari ugamije gufasha ibihugu byo ku mugabane wa Afurika byari byugarijwe n’inzara n’intambara, cyane cyane igihugu cya Ethiopia.

Michael Jackson na Lionel Richie ni bo banditse iyo ndirimbo itunganywa n’uwitwa Quincy Jones, mu kuyiririmba bafatanya n’abandi bahanzi benshi, bamwe ndetse na n’ubu bakiri mu mwuga.

Michael Jackson yatangiye umwuga kuva mu 1954 kugeza muri 2009 ari nabwo yitabye Imana azize guterwa imiti irenze urugero yo kumufasha gusinzira.

Lionel Richie (1985 - 2020)

Lionel Richie aracyari mu mwuga kuva mu 1968 kugeza ubu. Ni we waririmbye ‘Say you say me’, Hello, All night long n’izindi, akaba yarafatanyije na Michael Jackson kwandika ‘We are the world’.

Ray Charles (1985 - 2004)

Ray Charles, yatangiye umwuga guhera mu 1947 kugeza muri 2004 ari nabwo yitabye Imana azize indwara y’umwijima. Hari filime ivuga ku buzima bwe yitwa ‘Rays Charles’ yakinwe na Jamie Foxx muri 2004.

Kenny Rogers (1985 - 2020)

Kenny Rogers wamamaye mu ndirimbo z’injyana ya country music, yinjiye mu mwuga mu 1956, atabaruka mu mpera za 2020 azize urw’ikirago.

Steve Wonder (1985 - 2020)

Stevie Wonger aracyari mu mwuga guhera mu mwaka wa 1961, hari indirimbo afite yitwa Master Blaster avugamo Zimabwe igihe yabonaga ubwigenge mu 1980.

Cyndi Lauper (1985 - 2020)

Cyndi Lauper aracyari mu mwuga kuva mu 1977, ni we waririmbye ‘Time after time’ na ‘True Colors’ yaje gusubirwamo na Phil Collins.

Steve Perry (1985 - 2020)

Steve Perry aracyari mu mwuga kuva mu 1970. Mu ndirimbo ze zamamaye harimo iyitwa ‘don’t stop believing, na ‘When you love a woman’.

Diana Ross (1985 - 2020)

Diane Ross aracyari mu mwuga kuva mu 1956. Yigeze gucudika na nyakwigendera Michael Jackson ahagana muri za 80, amurusha imyaka 14. Mu ndirimbo ze zamamaye harimo iyitwa ‘I Still Bilieve’.

Dionne Warwick (1985 - 2020)

Dionne Warwick aracyari mu mwuga guhera mu 1955, akaba ari mubyara wa nyakwigendera Whitney Houston waririmbye ‘I will always love you’.

Tina Turner (1985 - 2020)

Tina Turner yatangiye kuririmba guhera mu 1957, asezera bwa mbere muri 2009 arongera agaruka muri 2020, ariko ubu yarasezeye burundu.

Willie Nelson (1985 - 2020)

Willie Nelson yatangiye umwuga guhera mu 1956 kugeza ubu mu njyana ya country music

Paul Simon (1985 - 2020)

Paul Simon yatangiye umwuga kuva mu 1956 kugeza magingo aya (2021) Akomoka mu Bwongereza, akaba umwe mu bahanzi bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika waririmbanye n’abahanzi bo muri Afurika y’epfo (1986), bari bayobowe n’umuhanzi witwa Jonas Gwangwa wagize uruhare mu kwamagana politiki y’ivanguru ruhu muri Afurika y’epfo.

Bob Dylan (1985 - 2020)

Bob Dylan yatangiye umwuga guhera mu 1961 kugeza na n’ubu (2021). Mu ndirimbo ze zamamaye harimo iyitwa ‘Rainy Day Women’

John Oates (1985 -2020)

John Oates yinjiye mu buhanzi mu 1966 na n’ubu akirimo. Mu ndirimbo yaririmbye harimo iyitwa ‘Adult Education’, na ‘I can’t go for that’

Huey Lewis (1985 - 2020)

Huey Lewis yatangiye umwuga w’ubuhanzi mu 1967 kugeza na n’ubu. Imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane yitwa ‘The Heart of Rock and Roll’

Bruce Springsteen (1985 - 2020)

Bruce Springsteen yatangiye umwuga mu 1964 kugeza n’ubu akiri mu mwuga. Zimwe mu ndirimbo ze: ‘Dancing in the dark’, ‘Tougher than the rest’ n’izindi.

James Ingram (1985 - 2019)

James Ingram yatangiye umwuga mu 1973, yitabye Imana muri 2019 azize kanseri y’ubwonko. Imwe mu ndirimbo ze zakunzwe yitwa ‘Just one’, ‘One more time’, ‘One hundred ways’ n’izindi.

Billy Joel

Aracyari mu mwuga

Reba iyi ndirimbo ‘We are the World’ yaririmbwe mu 1985

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndishimye cyane rwose Kdi namwe ndabashimiye cyane nkunda n’ibiganiro byanyu nifuzako: mwashyiraho n’amakuru y’abanyarwanda urugero :*Sibomana Athanase,Mukeshabatware Dismas ....* Kdi muzaba mukoze

Léonce Gakunzi yanditse ku itariki ya: 14-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka