Dore abakobwa n’abagore ba mbere mu kuvanga imiziki mu Rwanda

Umubare w’abakobwa n’abagore bajya mu mwuga wo kuvanga imizi (deejays) wagiye uzamuka uko imyaka ihita indi igataha, kandi bagiye bagaragaza ubushobozi mu gukora uwo mwuga, ku buryo bamwe bagiye bagaragara mu bitaramo bitandukanye kandi bikomeye hirya no hino mu gihugu.

DJ Ira
DJ Ira

Abakurikira ni abagore n’abakobwa bigaruriye imitima y’abatari bake kubera ubuhanga bwabo bwo kuvanga imiki mu bitaramo, mu tubari, muri za hoteri n’ahandi, ikaba ari inkuru dukesha ikinyamakuru ‘The New Times’ cyandika mu rurimi rw’Icyongereza.

DJ Ira

Iradukunda Grace Divine, uzwi ku izina rya Dj Ira, afite imyaka 25 y’amavuko, akaba yaratangiye gukora akazi ka DJ mu 2016, yari afite imyaka 21, avanga imiziki mu irushanwa rya Miss Rwanda, abantu bari aho batangazwa n’ubuhanga afite muri uwo mwuga, hakiyongeraho inseko ye nziza ndetse n’uko abyina.

Uhereye ubwo, DJ Ira, ni we ukunze gukora ako kazi ko kuvanga imiziki mu bitaramo bijyanye n’amarushanwa y’ubwiza hirya no hino mu gihugu, kandi yari muri ba ‘DJs’ bashimishije abafana bari baje mu irushanwa rya ‘Afrobasket championship’ ryabereye mu Rwanda muri uyu mwaka, mu irushanwa rya basketball y’u Rwanda, n’ibindi bikorwa bitandukanye yagiye agaragaramo.

DJ Brianne

DJ Brianne
DJ Brianne

Dj Brianne, ubundi amazina ye ni Esther Brianne Gateka, yamenyekanye mu 2020, mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19.

Mu gihe cy’umwaka, DJ Brianne yashimishije Abanyarwanda kuri Radio zitandukanye nka Royal FM, Magic FM no kuri Flash TV, ndetse no mu bindi bitaramo nka ‘silent disco’cyangwa se utubyiniro dukora mu buryo bwa bucece. Yashinze ‘Brianne foundation’ ifasha abana bo mu muhanda, bagasubira ku ishuri kugira ngo babone ubuzima bwiza. DJ Brianne ni umubyeyi w’umwana umwe, akaba anakora ‘business’, ubu muri uyu mwaka, akaba yarasinye amasezerano n’uruganda rukora ibinyobwa kugira ngo ajye arwamamaza.

Makeda Mahadeo

DJ Makeda
DJ Makeda

DJ Makeda ari mu ba DJs b’igitsina gore bamenyekanye mbere mu Rwanda. Makeda afite Nyina ukomoka muri Jamaica na ho ise akaba ari Umunyarwanda, yari Umurasita w’umu DJ uzwi cyane, nyakwigendera Aloys Karamuheto, bakundaga kwita Bongoman. Uwo ni we ise wa Makeda, akaba ari na we ngo watumye akunda uwo mwuga wo kuvanga imiziki.

Makeda w’imyaka 33 y’amavuko, afite ubuhanga bwihariye mu kuvanga imiziki, ku buryo byatumye amenyekana ku rwego rw’igihugu.

DJ Sonia

DJ Sonia
DJ Sonia

DJ Sonia Kayitesi, yabaye ubikora nk’umwuga mu 2019 kandi ntiyigeze asubira inyuma. N’ubwo yagezweho n’ingaruka za Covid-19, DJ Sonia w’imyaka 23 y’amavuko, yakomeje kubaka izina, agira n’amahirwe yo kumenyekana kurushaho mu gihe yabaga arimo gucurangira Abanyarwanda kuri Radio na Televiziyo zitandukanye mu gihugu. Mu 2020, yatumiwe kuri Televiziyo yo muri Kenya yitwa ‘Citizen’.

DJ Rugamba

DJ Rugamba
DJ Rugamba

DJ Anitha Rugamba, uzwi nka Dj Rugamba, ni muto cyane mu ba deejays b’igitsina gore, akaba yarinjiye muri uwo mwuga mu 2020. Dj Rugamba ufite imyaka 22 y’amavuko, yakoze ako kazi ku maradiyo atandukanye, acurangira abantu mu tubyiniro dutandukanye, nka ‘silent disco’, ‘pool parties’ n’ibindi. Mu mwaka umwe amaze atangiye umwuga wo kuvanga imiziki, amaze gukundwa n’abantu benshi, bashimishwa n’uburyo akora akazi ke neza.

Anita Pendo

DJ Pendo
DJ Pendo

Anita Pendo ni umwe ba DJ b’abagore bazwi cyane mu gihugu kugeza ubu. Pendo kandi ari mu bagore bakeya bakora akazi ka dejeey, ariko akora n’ibindi bintu bitandukanye. Pendo ni deejay, MC, Umubyinnyi, umukinnyi wa filimi, umunyarwenya, umunyamakuru wa radio na Televiziyo. Pendo ni umubyeyi w’abana babiri, akaba yarize ibijyanye n’itumanaho muri Kaminuza ya Mount Kenya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka