Dominic Nic yishimira cyane kuba ari umukozi w’Imana
Umuhanzi Dominic Nic Ashimwe uzwi cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana arishimira cyane kuba ari umukozi w’Imana kandi akanemeza ko ari iby’agaciro gakomeye.
Mu magambo ye, abinyujije ku rubuga rwa Facebook, uyu muhanzi yagize ati: “Ni iby’agaciro gakomeye, ni iby’icyubahiro, biranezeza kuba umukozi w’Imana yacu, bihesha umugisha ukomeye mu buzima bwacu, ahemba neza ntiyambura...”.

Dominic Nic akomeza yemeza ko Imana kuyikorera ari iby’igiciro, ko ihemba neza kandi ko itajya yambura.
Uyu muhanzi ukunze kugaragara mu bikorwa binyuranye byo kwitanga, ngo afite inzozi zo kuzaririmbira mu mahanga ya kure, ahantu hakomeye kandi hateraniye abantu benshi, ibi byose ari mu rwego rwo gutanga ubutumwa bwiza no gukora umurimo w’Imana.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|