Dj Princess Flor arabaganiriza kuri KT RADIO

Nyirimbabazi Flora uzwi cyane nka Dj Princess Flor, Umunyarwandakazi wabaye icyamamare mu kuvangavanga umuziki, araganira n’abakunzi ba muzika kuri KT Radio, guhera Saa kumi z’umugoroba (5 PM).

Deejey Princess Flor
Deejey Princess Flor

Uwo Munyarwandakazi ukorera akazi ke ko kuvangavanga umuziki mu gihugu cy’u Bubiligi, arageza ku bakunzi ba Muzika urugendo rwe muri uwo mwuga, n’uko ahagaze mu ruhando rw’abavangavanga umuziki ku rwego mpuzamahanga.

Dj Princess Flor araba ari muri Studio za KT RADIO guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba, mu kiganiro Kitwa DUNDA, mugezwaho na Shyaka Andrew, akaba akangurira abakunzi ba KT Radio ndetse n’abakunzi ba muzika muri rusange kudacikwa n’ikiganiro agirana n’icyo cyamamare.

KT RADIO muyikurikira mu gihugu hose ku mirongo ikurikira, 96.7FM i Kigali, 107.9 FM mu Majyepfo, 102 FM mu Burasirazuba, 103.3 FM mu Burengerazuba, na 101.1FM mu Majyaruguru.

Wanayikurikira kandi kuri www.ktradio.rw , cyangwa se ugakoresha TuneIn App ukiyumvira KT Radio nta makaraza .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka