DJ Pius yasobanuye icyo yashakaga kuvuga mu ndirimbo ye nshya ‘Ubushyuhe’
Umuhanzi Rukabuza Pius wamamaye ku izina rya DJ Pius yasobanuye ko indirimbo ‘Ubushyuhe’ bayikoze bayijyanishije n’iki gihe cy’impeshyi.

Iyi ndirimbo irimo ijwi risa n’iry’umukecuru uvugo ko abakobwa n’abahungu bafite ubushyuye, abenshi bayumva bahita batekereza ko ubushyuhe buvugwa muri iyo ndirimbo ari ubw’umubiri.
Ubwo yari yatumiwe mu kiganiro Dunda cya KT Radio, Dj Pius wayiririmbye yasobanuye ko ubushyuhe bavugaga ari ubw’igihe cy’impeshyi.
Yagize ati “Mu bihe by’impeshyi haba ubushyuhe, n’iyo ahantu hari ibirori bavuga ko hahiye cyangwa hashyushye ni ibyo navugaga”.
DJ Pius kuri ubu ari gukora kuri Album ye ya kabiri avuga ko ashaka gukorana n’abandi bahanzi b’Abanyarwanda, bitandukanye na Album ye ya mbere yakoranye n’abahanzi b’abanyamahanga.
Abajijwe ku buryo abahanzi babayeho mu gihe cya covid-19, Dj Pius yavuze ko bitoroshye ariko bakomeje. Yagize ati “Nkatwe muri 1K Entertainment turacyari gukora, kuko na Amalon mu minshi iri imbere azasohora indi ndirimbo nshya.”
Reba indirimbo Ubushyuhe ya DJ Pius afatanyije na Bruce Melodie
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Dj pius ndaashaka number zawe ariko urapfunyikiye pepe naho gukuramo utwenda temperature ngo bagurumanye naho se babashakire kizimya mwoto ya ............uko igihugu kidahomba imisarabo. Gusa ndakwemera bro wambera modo kuko nanjye ni icupa rya Martine, nyabona mumpere Dj isomo ryanjye nateguuye. Bimunanire ashye. #Inbox me please his contact plz
Ubwo akaba aradusobanuriye. Hhhhh