DJ Miller yitabye Imana nyuma y’iminsi mike ari mu bitaro

Karuranga Virgile wamamaye nka DJ Miller mu kuvanga imiziki no gufatanya n’abandi bahanzi mu ndirimbo zibyinitse, yitabye Imana kuri iki cyumeru tariki 05 Mata 2020, nyuma y’iminsi mike yari amaze mu bitaro, abaganga bakurikirana indwara yari amaranye igihe gito.

DJ Miller yitabye Imana azize uburwayi (Photo:Internet)
DJ Miller yitabye Imana azize uburwayi (Photo:Internet)

Amakuru aturuka mu muryango we aravuga ko DJ Miller yari amaze iminsi mike mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, yivuza ikibazo cy’umutsi w’ubwonko utarakoraga neza, abandi bakavuga ko byatewe n’umunaniro ukabije w’ubwonko ahubwo waba warateye uguturika kwa tumwe mu dutsi tw’ubwonko.

Ikizwi ni uko yari amaze iminsi itanu ashyizwe mu bitaro, ngo avurwe bikanavugwa ko hari uruhande rumwe rutari rugikora neza kubera ubu burwayi.

Gusa mu minsi ibiri ya nyuma yari yabwiye inshuti ze ko arimo agenda amera neza ndetse ngo abaganga bari bamubwiye ko babona batazamubaga kuko uburwayi buri kugenda bugabanuka.

DJ Miller apfuye amaze umwaka umwe ashyingiranywe na Hope Nigihozo, kaba anamusigiye umwana w’uruhinja rw’ amezi arindwi.

Yari umwe mu bavanga imiziki bubashywe hano mu Rwanda no mu karere.

Imana imwakire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

IMANA IMWAKIRE MU BAYO.

PHILOS yanditse ku itariki ya: 8-04-2020  →  Musubize

Miller igendere ntakundi, gusa Imana niyibizi, umuryango wawe wihangane tubuze umuntu w’umugabo kbs. Wavugaga make, unasetsa.

Samson yanditse ku itariki ya: 7-04-2020  →  Musubize

rest in peace we love

gasore emmy yanditse ku itariki ya: 6-04-2020  →  Musubize

Yooh!! Miller,mu by’ukuri wababaje benshi cyane gusa nanone turi abejo hashize kuko iminsi tumara hano ku isi ihita nk’igicu.ikind kand nanone umuryango wawe ukomeze kwihangana Imana izahora muruhande rwabo.Twagukundaga cyane nukuri pe. Rest In Peace

Ndamutso Jacky yanditse ku itariki ya: 6-04-2020  →  Musubize

kimwe mu bitabo by’Imana kivuga ko umuntu wese azapfa, ko kandi igisabwa abantu bakiriho ni ugukora neza bakabanira neza bagenzi babo ndetse bakubahiriza amategeko y’Imana.
urupfu ruba rukwiriye kuba isomo ku basigaye bakareba ibikorwa byiza basize kwisi. buriwese akibaza icyo azasiga kw’isi bazajya bamwibukiraho.
Dj Miller yari umugabo w’Imfura, Imana imuhe iruhuko ridashira kandi ikomeze abasigaye

moro yanditse ku itariki ya: 6-04-2020  →  Musubize

yooooooooooooo birababaje pe gusa imana imwakire mubayo kdi numuryangowe ugire kwihangana

feza odette yanditse ku itariki ya: 6-04-2020  →  Musubize

RIP my brother twagukundaga ariko imana yagukunze kuturusha anyway tuzahora tukwibuka watubereye intwari

Barankunda Patrick yanditse ku itariki ya: 6-04-2020  →  Musubize

RIP BRO, TUZAHORA TUKUZIRIKANA GENGI.

Rukundo Frank yanditse ku itariki ya: 6-04-2020  →  Musubize

Twagukundaga brother wakoze akazi keza kand cyne
Imana ikwakire mubayo
Familier stay cool
😭😭😭

Shyaka prince yanditse ku itariki ya: 5-04-2020  →  Musubize

R.I.P DJ miller.God knows why he has called you.

Moses rubayiza yanditse ku itariki ya: 5-04-2020  →  Musubize

Yooo birababaje pe!!! ariko ntakundi umuryango we ukomeze kwihangana ndetse n’abakunzi be

Nyakuri Levite yanditse ku itariki ya: 5-04-2020  →  Musubize

Inkuru ibabaje cyane.Mu maso he biragaragara ko yari akiri muto.L’avenir l’attendait.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.Impamvu twese turwara kandi tugapfa,nuko duturuka kuli DNA (ADN) ya Adamu yanduye amaze gukora icyaha.Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

hitimana yanditse ku itariki ya: 5-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka