Dj Kwenye Beat na Dj Mo bitabiriye Groove Awards Rwanda 2013
Abahanzi Dj Kwenye Beat na Dj Mo bo muri Kenya bamaze kugera mu Rwanda baje mu birori byo gusoza Groove Awards Rwanda 2013 biri bube kuri iki cyumweru tariki 13.10.2013 ahasanzwe habera imurikagurisha i Gikondo kuva saa cyenda z’amanywa.
Biteganyijwe kandi ko Eric Omondi w’umunyarwenya nawe ukomoka muri Kenya, nawe araza kuba ari muri ibi birori. Abahanzi nyarwanda bari buze kuririmba muri ibi birori harimo Bright, Beauty for Ashes, Gaby Kamanzi na Alarm Ministries.

Muri ibi birori kandi niho hari butangazwe ku mugaragaro amazina yatsindiye ibyiciro 13 binyuranye harimo ibyiciro bitandukanye by’abahanzi, abanyamakuru, abatunganya umuziki, amakorali, indirimbo z’amajwi, indirimbo z’amashusho, ikiganiro kuri radiyo, urubuga rwa interineti n’ibindi byagiye bigira uko byigaragaza neza kurusha ibindi mu mwaka.
Kwinjira muri ibi birori biri butangire saa cyenda z’umugoroba, ni amafaranga y’u Rwanda 5000 mu myanya y’icyubahiro na 2000 ahandi.

Groove Awards ni amarushanwa yo gushyigikira abahanzi n’abandi bagira uruhare mu guteza imbere muzika y’indirimbo zihimbaza Imana, aya marushanwa akaba asigaye yaraje no kubera hano mu Rwanda nyuma yo gutangirira mu gihugu cya Kenya.
Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|