Dig Dog avuga ko ari we muraperi wa mbere mu Rwanda
Umuhanzi uririmba mu njyana ya Hip hop, Niyonkuru Albert uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Dig Dog, avuga ko ari we muraperi wa mbere kugeza ubu mu Rwanda.
Ni nyuma yo kwegukana irushanwa ry’abahanzi bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke rwiswe Kinyaga Award.
Dig Dog avuga ko amaze kugera ku rwego rukomeye mu buhanzi bwe byatumye amaze kwigarurira imitima ya benshi mu baturage ba Nyamasheke na Rusizi, ndetse akaba atangiye kwamamara mu Rwanda rwose kubera u buhanga n’umurava agaragaza mu miririmbire ijyana akenshi n’imibyinire itangaje.

Dig Dog avuga ko yakuze yumva umuhanzi witwa P-Fla akanamukunda cyane, gusa ngo asigaye amubona nk’umwana muto cyane ugereranyije n’urwego amaze kugeraho muri iyi minsi.
Agira ati “ndabizi ko Jay Polly afite ubwoba na P-Fla, uko bimeze kose bari kumva ibyo ndi kugeraho, amazina yabo aribagirana mu minsi ya vuba, siniyita umuraperi w’igitangaza, ahubwo ndavuga ko umuraperi yavutse mu Rwanda”.
Dig Dog avuga ko ibintu byose bigenda buhoro buhoro kugira ngo umuntu agere ku ntego, kandi ibyo yerekanye ubwo yatwaraga kinyaga award ari intangiriro y’urugendo rugana i Kigali mu kwita izina umuraperi mushya, utandukanye n’abo babonye cyangwa bumva.
Nyuma yo gutwara Kinyaga Award, Dig Dod ari gukora ibitaramo bitandukanye mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, mu mpera z’iki cyumweru akaba yari muri Eagle mu Gisakura.
Umugwaneza Jean Claude
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
the name is funny itself, comedians are always there.