Diane Nkusi yasohoye amashusho y’indirimbo “Santa Israel”
Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Diane Nkusi, yashyize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Santa Israel”, indirimbo yari imaze imyaka 12 ibitswe mbere yo gusohoka ku mugaragaro.
Iyi ndirimbo ifite amateka yihariye mu buzima bwe, kuko yayanditse mu 2012 mu gihe yari ari mu bihe bikomeye byamusabaga kwizera Imana kurusha ikindi gihe cyose. Nk’uko yabitangaje, icyo gihe ubuzima bwe bwari bwaramubereye urugamba, asigara yiringira uburinzi bw’Imana gusa.
Yagize ati: "Santa Israel ni indirimbo nakoze muri 2012. Icyo gihe ntabwo byari byoroshye, nacaga mu bihe nari nkeneye gusa uburinzi bw’Imana. Mu gusenga rero Imana inyibutsa ko nk’uko ikunda Israel ikayitoranya, nanjye ari ko yantoranije ku bw’impamvu yayo."
Yavuze ko ayo magambo yamubereye isoko y’imbaraga ndetse amwibutsa ko n’ubwo ibihe byari bikomeye, atari wenyine kuko Imana yari kumwe na we.
Asobanura ubutumwa buri muri iyi ndirimbo, Diane Nkusi yavuze ko ari indirimbo igaragaza urukundo afitiye Imana ndetse n’ukwizera ubushobozi bwayo. Ati: "Ubutumwa burimo ni ubwerekana urukundo mfitiye Imana, nemera ko ishoboye byose kandi ari yo indinda ku manywa na nijoro."
Nkusi yongeraho ko yifuza ko buri wese uzumva Santa Israel yamwibutswa ko Imana ikomeza kurinda abayizera buri munsi, bityo bakarushaho kuyiramya no kuyishimira ineza ibagirira. Ati: "Ni ukwibutsa abantu ko ari Imana iturinda buri munsi kandi ko guhora tuyiramya ku bw’ineza itugirira ari ku nyungu ya buri wese."
Yongeyeho ko mu gihe cy’amasengesho, yumvise Imana imwibutsa ko nk’uko yakunze Israel ikayitoranya, na we yamutoranyije ku bw’impamvu yayo.
Indirimbo “Santa Israel” yakozwe mu buryo bw’amajwi na Ben Rugo, ikaba ari imwe mu ndirimbo Nkusi afata nk’ifite agaciro gakomeye, kuko ari ubuhamya bw’urugendo rwe n’Imana mu myaka myinshi ishize.
URUGENDO RWE MU MUZIKI WA GOSPEL
Nubwo “Santa Israel” ari bwo imaze gusohoka, Diane Nkusi amaze igihe kinini mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuko mu 2010 yasohoye album ye ya mbere yise “Ndaguhaye Icyubahiro”, ndetse anakora igitaramo cyo kuyimurika.
Muri uwo mwaka kandi yashyize hanze indirimbo “Igitambo”, imwe mu zamumenyekanishije cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Ubu akaba ari gutegura album ye ya kabiri, anateganya gusohora indi ndirimbo nshya yise “Samuel the Prophet” mu minsi iri imbere.
Uretse umuziki, Diane Nkusi asobanura ko afite umuhamagaro mu buryo bwagutse bwo gukorera Imana. Ni we washinze umuryango wa gikristo Rebekah Global Ministries, ugamije gufasha abantu gukura mu buryo bw’umwuka no kubwiriza ubutumwa bwiza.
Avuga ko ibikorwa bye bishingiye ku nkingi eshatu zirimo umuziki, inyigisho binyuze mu bitabo ari gutegura, ndetse n’ivugabutumwa akorera muri uwo muryango.
DIANE NKUSI NI MUNTU KI?
Diane Nkusi yavukiye i Goma muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu 1985, ubu akaba atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri mu mategeko, ndetse mu 2024 yasoje icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Ubuzima Rusange (Public Health).
Avuga ko kwakira Kristo mu 2004 ari byo byahinduye ubuzima bwe, bituma afata icyemezo cyo gukorera Imana no gusangira n’abandi ubutumwa yizera.
Diane Nkusi yashakanye na Edmond Nahimana, bafitanye umwana umwe w’umuhungu witwa Jayden Edmond.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|