Diamond yinjiye mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko

Umuhanzi w’icyamamare wo muri Tanzania, Nasibu Abdul uzwi cyane ku mazina ya Diamond Platnumz, yinjiye mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge, ahamagarira urubyiruko rwo muri icyo gihugu kureka kubikoresha, kuko nta nyungu bizana mu buzima bwaho ahubwo bibwangiza.

Diamond Platnumz
Diamond Platnumz

Ibyo umuhanzi Diamond yabivugiye muri gahunda yateguwe na Guverinoma y’icyo gihugu, mu rwego rwo guhangana n’ibiyobyabwenge, yabaye ku Cyumweru tariki 25 Kamena 2023, kuri Stade yitiriwe Sheikh Amri Abeid, ikaba yaranitabiriwe na Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania.

Diamond yavuze ko gukoresha ibiyobyabwenge, uretse kuba byangiza ubuzima muri rusange, ariko binabuza urubyiruko amahirwe yo kuba rwabona akazi ngo rukore rutere imbere.

Yagize ati "Niba ukoresha ibiyobyabwenge, uzitwa umuntu udafite ubwenge, ntawe uzaguha akazi, ntawe uzakwakira haba no mu muziki, twe tukubonye, tukubona nk’udafite ubwenge nyine".

Umuhanzi Diamond avuga ko nta nyungu n’imwe iba mu gukoresha ibiyobyabwenge, kuko kubikoresha biburizamo inzozi zo kubaho ubuzima bwiza, ndetse bigatuma umuntu atakarizwa icyizere mu bantu, harimo no kuba nta wamwizera ngo amuhe akazi.

Yagize ati "Ubu uyu munsi navuye i Tandale ngera i Arusha, kubera ko nagiriwe icyizere" .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka