Diamond yasabye abafana kumufasha gushaka izina ry’umwana
Mu birori byo kwizihiza isabukuru y’umukunzi we Tanasha Donna, uhuza itariki y’amavuko na nyina wa Diamond bita Mama Dangote, Diamond Platnumz yatangarije abari bitabiriye ibyo birori ko afite ibyishimo byinshi.
Ati: “Nagize ibyishimo bidasanzwe ubwo namenyaga ko umukunzi wanjye Tanasha ahuza itariki y’amavuko na mama wanjye. None nshimishijwe no kubabwira ko mu mezi make twitegura kubona umwana w’umuhungu".

Nyuma y’ibirori, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Diamond yasabye abakunzi be kumufasha gutekereza izina ryiza yazita umuhungu we. Ati: Muri inshuti zanjye, muri umuryango wanjye. Mumfashe gutekereza izina ry’umwana. Tumwite nde? Mutekereze.

Hari hashize igihe abantu bibaza niba koko Tanasha atwite, ariko ba nyiri ubwite ntacyo bari barabitangajeho. Diamond, yavuze ko inda imaze kugira amezi arindwi, ko mu mezi abiri gusa Tanasha azamubyarira umuhungu.


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|