Diamond yagarutse ku byishimo yagize ubwo yamenyaga se nyawe - Ubuhamya

Umuhanzi w’icyamamare w’Umutanzaniya, Diamond Platnumz, yatangaje ibyishimo yatewe no guhura na se nyawe abifashijwemo na nyinawabo, nyuma yo kurerwa n’umugabo wa nyina ndetse akamara igihe kinini yarabwiwe ko ari we se.

Diamond ari kumwe na nyina n'umugabo wa nyina
Diamond ari kumwe na nyina n’umugabo wa nyina

Diamond yavuze ko yumvise agize amarangamutima adasanzwe, ubwo yari abonye se, Salum Idi Nyange, nyuma y’imyaka myinshi yarijejwe ko umugabo wa nyina ari we se, ariko akajya atangazwa n’ukuntu umuryango we utamukunda cyane cyane uwakabaye ari nyirakuru.

Kubera ukuntu uwo mukecuru ngo yamwangaga, ngo byamusunikiraga gushakisha ukuri ku bijyanye n’umuryango we, Diamond yemeza ko yaje kumenya se nyawe binyuze mu kiganiro kitateguwe yagiranye na nyirasenge, ayo makuru mashya yari amenye, ahita ahindura icyerekezo cy’ubuzima bwe.

Diamond yatangaje ko se yatandukanye na nyina, Mama Dangote, mu gihe yari akiri umwana muto cyane. Nyuma y’uko gutandukana, mama wa Diamond yashakanye n’undi mugabo uzwi ku izina rya Mzee Abdul, bituma uwo muhanzi akura azi ko ari we mubyeyi we.

Yagize ati “Namumenye nka data wambyaye, kandi uko ni ko nabyizeraga kubera ko ari byo mama wanjye yari yarambwiye. Ariko nyina, ubundi wakagombye kuba ari nyogokuru, ntiyigeze ankunda na gato”.

Ubwo yari mu kiganiro ‘Way Up’ gitegurwa n’umunyamakuru Angela Yee, ku wa Gatatu tariki 6 Kanama 2025, nibwo Diamond yasobanuye urugendo rwe rwo kumenya se wa nyawe.

Diamond yasobanuye ko kudakundwa n’uwo mukecuru guhera mu bwana, ari byo byatumye ashakisha amakuru ku nkomoko ye.

Yagize ati "Mama wanjye yaramukundaga cyane…yazaga mu rugo kenshi, ariko uyu mukecuru we ntiyamwiyumvagamo, kandi sinigeze nsobanukirwa impamvu. Buri gihe uko yazaga mu rugo, nageragezaga kwinjira mu cyumba cye, ariko nkabibona ko ntahawe ikaze. Wenda byaterwaga n’uko we yari abizi ko ntari umwuzukuru we. N’iyo najyaga iwe, ntiyanyishimiraga nk’uko umwana yishimirwa kwa nyirakuru. Ibyo rero byatumye nibaza, nti kuki nakomeza gushyira imbaraga mu kugerageza gukundwa na we?”

Diamond avuga ko amakuru y’ukuri kuri se yayabwiwe na nyinawabo wari waje kubasura.

Yagize ati "Umunsi umwe nari mu rugo, numva mfite agahinda, nshonje, nicarana n’uwo mama wacu, tuganira kuri papa. Yambajije impamvu nkunda kuvuga papa. Arangije ambaza niba nsanzwe ndya nkajya no ku ishuri. Iminsi yose naramukundaga cyane”.

Hanyuma muri icyo kiganiro, mama wacu ahita ambwira mu buryo butunguranye ati “hari umugabo witwa Salum, numva ari we papa wawe. Narikanze cyane. Ubwo yahise ambwira ati nzakujyana ahantu runaka ntuzabibwire mama wawe”.

Diamond yahuye na se bwa mbere ayobowe n’uwo nyinawabo wamurangiye aho acururiza mu isoko, aramwibwira.

Yagize ati "Nagiye aho banyeretse ari, arampobera. Nibuka uko yampaye amafaranga n’umuceri, kuko yari afite iduka ry’umuceri. Narishimye cyane. Ntihari kure yo mu rugo, rero nkajya njyayo kumureba buri munsi”.

Diamond yabajijwe ku bijyanye n’abana afite, avuga ko atazi umubare nyawo w’abana afite.

Yagize ati "Mfite abana n’abagore benshi, hari n’abo nabwiwe ko ari abanjye ariko bakaba bashobora kuba atari abanjye ku buryo bw’amaraso”.

Gusa, yemeza ko akomeza kugirana umubano mwiza na ba nyina b’abana be bose, nubwo nta byo gukundana biba bikiri hagati yabo.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka