Diamond Platnumz yavuye mu kato yari amazemo iminsi 14

Umuhanzi Diamond Platnumz wari umaze iminsi 14 mu kato, kuri uyu wa kane tariki ya 2 Mata 2020, yatangaje ko yakavuyemo ariko ko nta COVID-19 yari arwaye.

Diamond Platnumz yavuye mu kato hamwe na bamwe mu bagize itsinda rye
Diamond Platnumz yavuye mu kato hamwe na bamwe mu bagize itsinda rye

Uyu muhanzi yagiye mu kato nyuma yo kuva i Burayi aho yari yagiye gutegura ibitaramo yagombaga gukorera, yo ariko bikarangira bisubitwe kubera iki cyorezo cya COVID-19.

Sallam Sk, umujyanama wa Diamond, we yarapimwe asanganwa icyo cyorezo akaba ari mu kato aho akurikiranwa n’itsinda ry’abaganga, hamwe n’umwe mu batunganyiriza uyu muhanzi umuziki (producer), Iraju Hamisi Mjege, uzwi nka Lizer Classic, na we wapimwe agasanga yaranduye.

Emmanuel Yakobo, Graysson Bruno, Moses Peter Iyobo, Habibu Ahmed Bajuni, Salum Ally Hassan ndetse na Ashraf Ally Lukamba bari mu kato hamwe na Diamond, basohokeye rimwe basabwa n’abaganga babitagaho gukomeza kwirinda.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga buri kumwe n’inzandiko za muganga zimwemerera gusohoka, Diamond yashimiye Imana yamufashije kumara iyi minsi 14 itari yoroshye hamwe n’abaganga bamwitayeho.

Yagize ati “Ku bafana banjye ndabashimira ku masengesho, ariko Coronavirus si ibihuha kandi irandura. Dukomeze gukurikiza amabwiriza yashyizweho n’ababishinzwe kugira ngo turinde abo dukunda ndetse n’igihugu cyacu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

GENGI GARUK UDUHE

Rukundo Frank yanditse ku itariki ya: 6-04-2020  →  Musubize

Bwana Diamond,ibi bikubere isomo ureke kwirirwa uryamana n’abagore.Iyi Coronavirus ni umuburo (warning) Imana yahaye abantu ngo bihane ibyaha,bityo bazarokoke umunsi w’imperuka wegereje.Iki ni igihe cyo gushaka Imana no Kwihana ibyaha.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana batarashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 2-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka