Diamond Platnumz ni umuhanga cyane kandi agira n’umutima mwiza - Koffi Olomide

Umuhanzi w’Umunya-Tanzania Naseeb Abdul uzwi ku izina rya Diamond Platnumz atanga ikiganiro kuri ‘Wasafi Radio’ yatangaje ibyo yahuye na byo mu gutunganya indirimbo yitwa ‘Waah’ yakoranye n’Umuhanzi w’Umunyekongo Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi ku izina rya Koffi Olomide.

Diamond yavuze ko gukora video y’iyo ndirimbo byari bikomeye kuko hari byinshi byasabwaga yaba kuri we ndetse no kuri mugenzi we bakoranye iyo ndirimbo. Gusa nubwo bakoranye ako kazi katoroshye, Diamond ntiyabuze gushima Koffi Olomide kuba ari umuntu witangira umurimo we kandi akaba afite n’impano y’igitangaza.

Yagize ati “Nubaha Koffi Olomide cyane, ni umuntu urambye mu muziki cyane, mbese azi uko uyu mukino ukinwa. Nshobora kuba narakoze nkamenyekana, ariko we n’ubu ni umwami cyane cyane muri iyi njyana. Byari bigoye gutegura video. Twahinduye imyambaro kenshi, mbese sinari norohewe. Mwari murimo kungora”.

Abajijwe icyatumye ahitamo gukorera video muri Tanzania, Diamond yagaragaje ko ibyari bihendutse ari uko Koffi afata indege akaza muri Tanzania kurusha uko we yasohoka mu gihugu.

Ati “Impamvu namusabye kuza muri Tanzania, ni uko ari byo yari bihendutse kurusha uko njyewe nari kujya muri Kongo na band, ababyinnyi n’ikipe yose, ibyo byari kuba bihenze cyane”.

Koffi Olomide na we mu kuvuga Diamond nk’umuntu bakoranye indirimbo, yavuze ko Diamond ari umunyabwenge cyane, ufite impano kandi ufite umutima mwiza.

Yagize ati “ Uriya musore afite impano, ni umuhanga kandi afite n’umutima mwiza. Akora ibintu bikomeye cyane ku buryo ntatinya kuvuga ko afite impano ikomeye. Byari ibyishimo kuri jye gukorana na we. Namwigiyeho byinshi”.

Iyo ndirimbo Diamiond yakoranye na Koffi yasohotse tariki 30 Ugushyingo 2020, ariko mu masaha umunani ya mbere ikimara gushyirwa kuri YouTube yari imaze kurebwa n’abantu bagera kuri miliyoni.

Iyo ndirimbo ya Diamond ikimara kurebwa n’abantu miliyoni mu masaha umunani gusa ishyizwe kuri YouTube, Diamond yahise ahigika Umunyanigeria Davido, wari usanganywe agahigo ko kuba imwe mu ndirimbo ze yararebwe n’abantu miliyoni mu masaha icyenda ya mbere ikimara gusohoka.

Muri Kamena 2020, Diamond yabaye umuhanzi wa mbere ukomoka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara washoboye kurebwa n’abantu miliyari kuri YouTube, ubwo aba arushije abandi bahanzi b’injyana ya Afrobeat nka Davido, umaze kurebwa n’abagera kuri miliyoni 618, Wizkid umaze kurebwa n’abagera kuri miliyoni 507, ndetse na Burna Boy, umaze kurebwa n’abantu miliyoni 480.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka